Mu Rwanda hatahuwe virusi ya Corona itarabonerwa izina… Abirirwa bakina amakarita batirinze bavuzweho…

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 zatangeje ko ubwandu bw’icyorezo bukiri hejuru ari na yo mpamvu gahunda ya Guma mu rugo yongeweho iminsi itanu izageza tariki 31 Nyakanga 2021, abantu bose basabwe kubahira ingamba zafashwe kugira ngo harebwe uko virusi igabanuka mu bantu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yasabye abantu kubahiriza ingamba kugira ngo babe bakurwa muri Guma mu rugo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021, nibwo Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongeraho iminsi itanu ku icumi ya Guma mu Rugo izarangira kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga muri Kigali n’Uturere umunani.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko mu byashingiweho hongerwaho iminsi 5 ari imibare yavuye mu isuzuma rusange ryakozwe aho mu Tugari twakorewemo isuzuma tumwe turi hagati ya 5% na 10% by’ubwandu bwa Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yasabye abantu kureka imyitwarire bagifite ituma ubwandu bukomeza kwiyongera.

Ati “Abantu ntibubahiriza amabwiriza, Guma mu rugo yahindutse ubusabane mu Isibo, barava mu gitondo bakina amakarita bakageza nimugoroba batanambaye agapfukamuna, Guma mu rugo bumve ko ari Guma mu rugo kuko nibatabyubahiriza bazatugumisha mu bibazo. Hari icyizere ko mu minsi itanu yashyizweho abantu nibubahiriza amabwiriza ibintu birashoboka nk’uko aho bayubahirije uko bikwiye byagaragaye.”

Dr Ngamije yakomeje avuga ko batafungura ngo baramire ubukungu kuko bishobora gutuma umubare w’abarwayi urenga ubushobozi bw’ibitaro.

Ati “Ntabwo twafungura ngo turengere ubukungu, turamire n’ibikorwa biteza imbere abantu ku giti cyabo, kuko byatuma imibare y’abarwayi irenga ubushobozi bw’ibitaro, mwarabibonye ahandi abarwayi bandagaye ahantu hose mu bitaro babuze ababitaho, umwuka wo guhumeka wabaye ikibazo. Sinkeka ko hari Umunyarwanda wakifuza ko iyo sura mbi iba ku gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali ari ingenzi, bityo ubwandu nibugabanuka, ahandi ingamba byakoroha koroshywa, kuko byoroha gufata ingamba zitabangamiye benshi. Asaba abari muri Guma mu rugo n’abatari muri guma mu rugo gukomeza kwitararika mu gihe inkingo zitegerejwe zitaraboneka.

- Advertisement -

 

Mu Rwanda hatahuwe virusi ya Corona itarabonerwa izina…

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yagaragaje ko mu Rwanda hari ubwoko butandatu bwa Coronavirus nka Delta n’izindi, yongeraho ko hari indi virusi kugeza ubu itazwi nk’uko bigaragara mu bipimo byafashwe, kuko uwapimwaga nyuma harebwaga ubwoko bwa virusi afite.

Mu turere 8 turi muri Guma mu Rugo, Rwamagana, Kamonyi, Burera na Nyagatare nitwo tuza ku isonga mu kugira abantu benshi banduye Covid-19, aho ubwandu buri ku kigero cya 5%.

Akarere ka Rubavu niko kagaragaza ko imibare y’abandura yagabanutse.

Imibare y’ibipimo byafashwe mu buryo bwa rusange (Mass testing), mu gihe cy’Icyumweru Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani turi muri Guma mu rugo, igaragaza ko mu Karere ka Rwamagana, abari bateganyijwe gupimwa bari 21 504, mu gihe abapimwe ari 21 524, abasanzwe baranduye ni 1 275 bari ku ijanisha 5.9%.

Muri Kamonyi abari gupimwa ni 23 359, abapimwe ni 23 365, abanduye bagera ku 1 302, bakaba bari ku ijanisha rya 5.65%.

Mu Karere ka Burera abari gupimwa ni 23 090, abapimwe ni 17 840, abanduye ni 963, bakaba bari ku ijanisha rya 5.4%. Nyagatare abari gupimwa ni 31 959, abapimwe ni 32 442, abanduye 1 668, bari ku ijanisha rya 5.1%.

Naho mu Karere ka Gicumbi, abagombaga gupimwa ni 27 140, abapimwe ni 26 256, abanduye ni 1 108, ijanisha ni 4.2%. Musanze abagombaga gupimwa bari 26 264, abapimwe ni 17 679, abasanzwe baranduye ni 701, ijanisha rya 4.0% .

Mu Karere ka Rutsiro, abagombaga gupimwa ni 22 272, abapimwe ni 22 518, abanduye 622, ijanisha 2.8% naho mu Karere ka Rubavu, abagombaga gupimwa ni 27 692, abapimwe ni 27 331, abanduye ni 461, ijanisha 1.7%.

Dr Ngamije yavuze ko imibare y’abandura iki hejuru ariyo yashingiweho bongeraho iminsi itanu ya Guma mu rugo

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

#Rwanda #GumaMuRugo #RBC #MINISANTE