Muhanga: Ingano y’amazi ku batuye Umujyi yikubye kabiri, abakennye 1000 bayahawe ku buntu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikigo gishinzwe isuku n’isukura  mu Karere ka Muhanga, kivuga ko kimaze gutanga metero kibe z’amazi 5000. Ubusanzwe WASAC mu Mujyi wa Muhanga yatangaga metero kibe z’amazi ibihumbi 2500.

Izo mashini zohereza metero kibe zirenga 1000 mu Mujyi wa Muhanga.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ngororero Semataro Joseph avuga ko mu cyiciro cya mbere babanje gushyira ingufu mu kubaka imiyoboro y’amazi ifite Km 98, ndetse no kubaka ibigega hirya no hino mu duce twari dufite ingano y’amazi makeya mu Mujyi wa Muhanga.

Sematabaro yongeraho ko icyiciro cya kabiri,  bakurikijeho kubaka inganda zitunganya zikanayungurura amazi hagamijwe kongera umubare munini w’abafatabuguzi ba WASAC.

Sematabaro yagize ati: ”Uruganda dusanganywe rumaze gusaza ntabwo rwahaza abafatabuguzi bacu.”

Mu bindi byatumye amazi agera ku batuye muri uyu Mujyi, harimo  imashini 2  zizamura amazi ku baturage bo mu Kagari ka Gakombe, ho muri Shyogwe izohereza amazi i Munyinya, Murambi, Ruli, Musengo, Kivumu mu Mudugudu wa Musengo  n’igice cya  Karama ho mu Murenge wa Cyeza.

Sematabaro agira ati ”Ingano y’amazi mu bigega yikubye kabiri, kuko tubifite ahantu hatandukanye muri uyu Mujyi.”

Umukozi ushinzwe amazi mu Karere ka Muhanga, Munyenganizi Aimable avuga ko bashimishijwe no kuba ingano y’amazi yiyongereye, kuko no mu batangiye kuyabona barimo abagera ku 1000 bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe basanzwe batuye mu Mujyi bazayabona nta kiguzi batanze.

Yagize ati: “Ingo zifite amazi mu Mujyi wa Muhanga zingana na 74.2%, abasigaye bavoma ku mavomero rusange.”

- Advertisement -

Mu kongera ingano y’amazi, kandi harimo kubakwa uruganda ruzatanga mu Murenge wa Kabacuzi kuko ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga  metero kibe 9000, ruzunganira uruganda rwa Gihuma rutanga metero kibe 4 000 hakiyongeraho metero kibe 1000 ziva mu mushinga Shyogwe – Mayaga.

Munyenganizi avuga kandi ko hari undi muyoboro urimo kubakwa mu Murenge wa Mushishiro uzaha amazi ingo 8600.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Kimwe mu bigega by’amazi kimaze kubakwa mu Mujyi wa Muhanga.
Muri iki kigega gisanzwe kiri ahitwa iFatima cyatangaga metero kibe ibihumbi 2.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ngororero Semataro Joseph avuga ko ingano y’amazi yikubye kabiri, kuko ibikorwaremezo bimaze kubakwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

#Rwanda #Muhanga #MINALOC #NST