Muhanga:Abaturiye urugomero bavuga ko umuriro bahawe wabavanye mu bwigunge ariko udafite ingufu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abatuye hafi y’urugomero rw’amashanyarazi mu Mudugudu wa Nyamasheke, Akagari ka Rwigerero, mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, bavuga ko umuriro bafite wabavanye mu bwigunge, ariko iyo bakije amatara arahumbaguza.

Abo mu Mudugudu wa Nyamasheke, mu Kagari ka Rwigerero bavuga ko bavanywe mu bwigunge ariko umuriro bahawe ufite imbaraga nkeya.

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko bishimira kwegerezwa umuriro kuko kuva batura muri aka gace, batigeze babona umuriro. Bakavuga ko iyo bashakaga kujya gusudira ibyuma by’inzugi, gushesha imyumbati, kwiyogoshesha n’ibindi bakoreshaga ibirometero 2 kugirango bagere ahari amashanyarazi.

Nzambaza Florent wo mu Mudugudu wa Nyamasheke, yavuze ko byabaguye neza kuba barahawe amashanyarazi, kuko batakijya kure kuko ubu bawufite.

Yagize ati:”Gusa badufashe bawongere, kuko udahagije ndetse iyo twakije icyuma gisya amatara arahumbaguza”

Nsengiyaremye Emmanuel avuga ko kubona amashanyarazi byatumye n’amafaranga y’urugendo bakoreshaga agabanuka bakayazigamira ibindi bibafitiye akamaro.

Ati:”Twahembaga abamotari babijyanaga cyangwa babigarura babivanye ahari amashanyarazi, ababishinzwe badufashe bawongere ufite intege nkeya”

Bakifuza kandi ko umushinga wo kubegereza amazi meza wihutishwa kuko aho bavoma ari kure y’aho batuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kuba iki gikorwa remezo cyaregerejwe abaturage ari ikintu cy’ingenzi, akavuga ko urugamba barimo ari ukuyakwirakwiza mu duce twinshi tw’icyaro bitayagiraga.

Yagize ati:”Tugiye kuganira n’inzego zifite ibikorwaremezo mu nshingano barebe ikibazo uwo muriro ufite”

- Advertisement -

Kayitare yanavuze ko ibijyanye n’amazi imirimo yo kubaka umuyoboro uzayabagezaho kuri ubu uri hafi kuzura.

Uyu Muyobozi avuga ko uyu muyoroboro barimo kubaka uzaha amazi n’abatuye mu Murenge wa Nyarusange kuko abawutuye basanganywe amazi makeya.

Aba baturage bavuze ko bashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wasabye ko uru rugomero rwubakwa kugira ngo abadafite umuriro bawubone kandi bawubyaze umusaruro.

Urugomero rw’amashanyarazi ruherereye mu Murenge wa Mushishiro rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt zisaga 100.

 

Abatuye mu Murenge wa Mushishiro mu bice by’icyaro basabye ko umuriro bahawe wongererwa ingufu.
Nzambaza Florent bishimira iki gikorwa remezo ariko bafashijwe kuwongera byaba byiza kurushaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga