Murindahabi Irene yatandukanye na Vestine na Dorcas yafashaga mu muziki…

Vestine na Dorcas, uwari umujyanama wabo mu muziki Murindahabi Irene yatangaje ko yahagaritse amasezerano yo gukorana n’aba bana bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, intandaro yabaye kutumvikana ku kugabana inyungu yinjizwa n’aba bana bari mu bakunzwe mu muziki Nyarwanda.

M IRENE niwe wamuritse ku mugaragaro impano z’aba bakobwa babiri bavukana bakomoka i Musanze.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, Irene Murindahabi yavuze ko ashingiye ku ntego ya “M. Irene Entertainment” n’isesengura ryakozwe, “MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.”

Ntiyatangaje impamvu zatumye atandukana n’aba bahanzikazi yatangiye gufasha kuva mu 2020, ariko mu minsi iri imbere ngo akazavuga impamvu yahagaritse imikoranire n’aba bakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri kandi bakunzwe kubera impano yabo mu kuririmba.

Amakuru yizewe avuga ko aba bombi bapfuye inyungu za Youtube kuko M Irene yafataga amafaranga menshi yinjizwa n’aba bahanzi bo bagafata intica ntikize mu gihe baba bayabiriye icyuya.

Si ibyo gusa kuko M Irene yari amaze ukwezi afunguye indi shene ya Youtube yari atangiye kubyazamo umusaruro aba bana, ibintu bitashimishije ababyeyi babo bamaze kubona ikirombe cy’ifeza kiri mu bakobwa bibyariye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Akimara gufungura shene yise MIE Empire, ibintu byahinduye isura, ababyeyi batangira kugira amakenga no gushaka uko batandukana bucece kugera ubwo M IRENE abatanze akandika ibaruwa ivuga ko bahagaritse imikoranire.

Ababyeyi ngo bifuzaga ko indirimbo z’aba bana bakiri mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye zajya zishyirwa kuri shene yabo ya Youtube bashinze batarahura na M Irene, ibi M Irene ntiyabikozwaga kuko atabonaga ububasha busesuye bwo gufata inyungu zinjira kuri iyo shene.

- Advertisement -

Muri iri tangazo, M. Irene yashimye uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye Vestine na Dorcas ndetse n’uburyo ngo batahwemye kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika batangiye. Yizeza ko M. Irene Entertainment izakomeza guha ibyiza abakunzi bayo.

Mu gihe bari bamaranye, yabafashije gukora indirimbo eshatu. Iya mbere ni Nahawe Ijambo yakunzwe n’abatari bake, Papa ndetse na Adonai baherukaga gushyira hanze.

Indirimbo Papa niyo iheruka kuri  kuri Shene ya Youtube ya Vestine na Dorcas imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 698,039 na Nahawe ijambo imaze kurebwa na Miliyoni 3.4  mu mezi umunani.

Indirimbo Adonai aba bahanzikazi baheruka gushyira hanze iri kuri shene ya Youtube ya MIE Entertainment mu gihe kingana n’icyumweru imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 259,035, iyi ndirimbo ntabwo iri kuri shene yabo bwite biri mu byakuruye amakimbirane hagati yaba bombi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW