Musanze: Gitifu w’Umurenge uvugwaho ubusinzi no gutuka abo bakorana yasezeye mu kazi

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange yanditse ibaruwa asezera ku kazi ndetse, amenyesha bagenzi be ko bazajya bahurira mu bindi bitari ukuyobora Umurenge.

Munyengango Jerome wanditse asezera ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021 ahagana isaa yine z’ijoro, ubwo Muremangingo Jérôme yakuragamo ake karenge nyuma y’iminsi anugwanugwaho gukora amakosa y’akazi mu bihe bitandukanye.

Bivugwa ko uyu Muyobozi yari yarigize akaraha kajyahe muri uriya Murenge, yatungwaga agatoki kunywa inzoga akarenza urugero ndetse no gutuka abamukuriye no guhoza ku nkeke abo ayobora.

Hari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze uyu mugabo ngo aherutse gutuka ibitutsi bya gishumba abantu bifata ku munwa.

Mu bindi uyu mugabo yaba yikeka, harimo igisa no guhoza ku nkeke umwe mu bagore yari abereye umuyobozi, aho bivugwa ko Gitifu w’Akagari ka Kivugiza muri Nyange yari yaramugize igikange, amuhoza ku nkeke ko azamwirukanisha ndetse ngo akaba yakundaga kumuhamagara uko yiboneye atitaye ku masaha y’akazi ndetse rimwe na rimwe akamuhamagara mu gicuku yirengagije ko ari umugore w’umugabo.

Uyu mugabo wari utaramara igihe kirekire kuri uyu mwanya, bivugwa ko yanditse asezera ku kazi nyuma y’amakosa akomeye yakoze mu kazi, akaba yahisemo gukora ibisa no gutanguranwa kugira ngo hato ataryozwa ayo makosa.

Ikinyamakuru Amizero cyo mu Karere ka Musanze kivuga ko uriya Gitifu wakuyemo ake karenge hari ikiganiro kirekire cyo kuri Telefone yagiranye na Gitifu witwa Solange cyagiye hanze yamara kubona ko nta garuriro agahitamo kwigendera amayira akigendwa.

Ubwo UMUSEKE twahamagaraga Muremangingo Jérôme kuri Telefone ye ngendanwa yahise avuga ko twibeshye nimero ko atari we duhamagaye ko twashaka nimero y’ukuri y’uwo dushaka.

Yagize ati “Nde se usezera? Ntabwo ndi Jérôme Mwibeshye nimero sinitwa gutyo, ayo makuru umbaza ntayo nzi.”

- Advertisement -

Nyuma yaje kubwira ikinyamakuru IGIHE ko yanditse ibaruwa asezera ku kazi kuko agiye gukomeza amasomo ya Master’s kandi atabibangikanya n’akazi.

Ubwo twahamagaraga Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ngo aduhamirize isezera ku kazi ry’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange yatubwiye ko uyu Muyobozi yanditse asezera ku kazi.

Mayor Nuwumuremyi Jeannine yagize ati “Yego yanditse asezera, nibyo yeguye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse gutangaza ko batazihanganira Abayobozi b’inzego z’ibanze barenga ku mabwiriza, ugasanga ari bo bari mu bikorwa bibi birimo ubusinzi cyangwa se gukingira ikibaba ababikora bitwaje indonke cyangwa utundi tuntu tw’ubusabusa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW