Musanze: Ubujura bw’inka bumaze gufata indi ntera mu Murenge wa Gacaca

Mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, Abaturage baratabaza kubera ubujura bw’inka bukomeje kuhabera, bavuga ko batagitora agatotsi kubera kwikanga abajura biba inka zabo.

Abajura bataramenyekana bitwikira ijoro baiba Inka zabo.

Aba baturage bo muri Gacaca bavuga ko batewe impungenge n’ubujura bw’inka bwahadutse bukomeje gufata indi ntera muri uyu Murenge bukorwa n’abantu bataramenyekana ngo babiryozwe imbere y’amategeko.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca buvuga ko iki kibazo bukizi ku buryo hari n’abaherutse gufatanwa inyama z’inka y’inyibano.

Ubu bujura ngo bukorwa nijoro, aho abajura bacunga bene urugo basinziriye bagahata inka zabo inkoni bugacya uwibwe aririra mu myotsi.

Abaturage bavuga ko hari izibwa zigakurikiranwa zikagaruka ariko hari n’izo babura burundu.

Umwe mu baturage yabwiye Isango Star ati “Hari izo bari kwiba abanyerondo bakazibatesha ariko izindi bakaziheza burundu.”

Bavuga ko bataramenya abajura babiba abo ari bo gusa hacyekwa abitwa Abasherisheri kuko ari bo ngo baba bazi aho bazigurisha byihuse.

Uyu ati “Ni abasherisheri kuko ni bo bakunze gukeka cyane. Ni na bo bazi iyo bagurisha izo nka, biratubanganiye cyane kuko nta nubwo tukiryama.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Nsabimana Aimable yemeza ko iki kibazo bakimenye ndetse ko hari abo bafatanye inyama z’inyibano.

- Advertisement -

Ati “Ikimenyimenyi nijoro hari abaraye bafashwe bafite n’inyama, imwe turayibatesha indi irabura.”

Gitifu Nsabimana avuga ko ari ngombwa ko inzego z’ibanze zikorana n’abaturage kugira ngo bahashye aba bajura.

Ati “Ntabwo twicaye ngo turebere, icyo tubasaba ni ubufatanye bw’inzego zose, kuri terrain hari abaturage ubwabo barasabwa kujya batanga amakuru ku gihe.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW