MY VOW’ ya Meddy yarebwe na Miliyoni y’abantu kuri YOUTUBE mu masaha 48

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ngabo Medard Jobert umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari ku ruhembe rw’abandi, indirimbo ye ‘MY VOW’ yaciye agahigo ko kurebwa n’umubare munini w’abantu kuri YOUTUBE mu masaha 48 gusa.

Ngo Medard uzwi nka Meddy we na Mimi urukundo rwabo rumaze igihe kugera ubwo bakoze ubukwe

Meddy kimwe na The Ben ni bo bahanzi usanga bashyirwa ku mwanya wa mbere mu bakunzwe cyane mu Rwanda. Ibi rimwe na rimwe bituma buri umwe acungana na mugenzi we mu buryo bwo gushyira hanze indirimbo.

Nubwo bagiye bashinjwa n’abakunzi babo kuba bamara igihe badashyira hanze indirimbo, umwe muri aba bahanzi iyo ashyize hanze indirimbo nibwo ubibona neza uburyo bahagaze mu muziki.

Iyi ndirimbo ‘MY VOW’, igaragaramo amashusho y’ubukwe bwa Meddy. Ibi biri mu byatumye inarebwa cyane kubera ko abantu batigeze banakurikirana imihango y’ubukwe bwe.

Mu myaka yashize byari nk’inzozi ko umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwanda ashobora kuzashyira indirimbo ye kuri YOUTUBE ikaba yarebwa n’umubare munini w’abantu.

Icyo gihe byaterwaga n’uko indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda zitari zikunzwe ugereranyije n’inyamahanga zari zarokamye imbere Abanyarwanda muri icyo gihe.

Kuri ubu, Abanyamakuru, Aba Djs n’abategura ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda, bahamya badashidikanya ko mu myaka itari myinshi umuziki w’u Rwanda uzaba uri ku rwego rushimishije bitewe n’impano nshya zirimo kuvuka mu muziki.

- Advertisement -

RUTAGANDA Joel / UMUSEKE.RW