Ndoli Jean Claude yerekeje muri GORILLA FC atanzweho miliyoni 7FRW

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Musanze FC, Ndoli Jean Claude yamaze kwerekeza muri Gorilla FC ayisinyira amasezerano y’imyaka 3.

Ndoli Jean Claude ni umwe mu banyezamu barambye mu kibuga

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu nibwo uyu munyezamu umwe mu barambye mu kibuga yasinyiye iyi kipe imaze umwaka umwe izamutse mu cyiciro cya mbere.

Ndoli Jean Claude akaba yahawe miliyoni 7Frw asinya gukina imyaka 3.

Muri iyi myaka 3 yasinye harimo ingingo ivuga ko ashobora gukina imyaka 2 uwa nyuma akawukora nk’umutoza.

Ndoli Jean Claude yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC ari naho izina rye ryamenyekaniye cyane, AS Kigali, Kiyovu Sports na Musanze FC yari arimo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW