Ngororero: Abanyeshuri ba ESCOM batwitse ibitanda bararaho nubwo barekuwe, bazariha ibyangijwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyeshuri batanu bo mu ishuri rya ESCOM bakoze igisa n’imyigaragambyo batwika ibitanda bararaho, banasenya urugo rw’inzu babagamo nyuma yo kurazwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero bararekuwe bakomeza ibizamini.

Aba banyeshuri ngo nubwo basoje ibizamini bazariha ibyo bangije

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 29 Nyakanga 2021, ahakorerwaga ibizamini bya Leta kuri Ecole Secondaire Communautaire (ESCOM), riherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, Umudugudu wa Gapfura.

Abanyeshuri batwitse ibitanda baryamagaho, bamenagura ibirahure by’inzu bararamo ndetse banasenya urugo rw’aho bararaga, mu rwego rwo kwishimira ko basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Abana bagaragaye bayoboye igisa n’imyigaragambyo ni batanu biga mu kiciro cya gatanu (level 5) kuri ESCOM, harimo uwitwa Gasore na Potien biga Ubwubatsi (Masonary), Adolphe na Jean de Dieu biga Networking, na Sami wiga ubukerarugendo (Tourism).

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko aba bana barekuwe bukeye ku wa Gatanu abari basigaje ibizamini barabikomeza.

Ati “Aba bana bagaragaje imyitwarire idahwitse batwika ibitanda n’ibindi, inzego z’umutekano zarabafashe bajyanwa kuri Polisi ari naho baraye ariko bararekuwe bukeye abagifite ibizamini bajya kubikora. Harimo babiri bari batorotse ikigo, ari na bo basaga n’abazanye icyo gitekerezo.”

Ndayambaje Godefroid asanga abana bakwiye kureka imyitwarire nk’iyi idahwitse, kuko badakwiye kwangiza ibikoresho by’ishuri kandi barumuna babo babikeneye.

Ati “Iyi myitwarire ntabwo ikwiye nubwo ntawe bakomerekeje, ariko bagomba guhanirwa amakosa bakoze ku bo tuzabona ko babigizemo uruhare, gusa tukibimenya twaragiye nk’Akarere tujya kubaganiriza. Kuba umwana arangije ibizamini ntibivuze ko arangije kwiga, bikwiye kubera abandi uregero kugira ngo bumve ko iyo myitwarire idashyigikiwe.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yibukije ko abanyeshuri ko bagomba kumenya icyabazanye ko ari ukwiga, mu rwego rwo gushyira umusaruro mwiza ababyeyi babo babohereje ku ishuri.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, agaruka ku myitwarire mibi yagaragaye ku banyeshuri basoza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, yanenze iyi myitwarire iha isura mbi ireme ry’uburezi bw’u Rwanda, ashimangira ko abayigaragayemo bagomba guhanwa harimo no kuriha ibyo bangije.

Ati “Bitwaza ko barangije ibizamini bakirengagiza ko bazakenera ishuri basaba ibyangombwa bitandukanye batarahabwa, abagaragayeho iyi myitwarire bagombwa guhanwa nk’uko amategeko y’ibigo bigaho abiteganya. Iyi myitwarire twayinenze kandi iratubabaza nk’abakora mu burezi kandi bigenda bifata indi ntera, bagomba gucibwa amande ku byo bangije.”

Dr. Uwamariya yemeza ko habayeho kudohoka ku mpande zose cyane cyane ababyeyi byatumye abana bakurana uburere buke, kuko bigayitse kubona abana bato bagaragaza iyi myitwarire kuko aho bagiye hanze ibyo bazakora byashidikanywaho, gusa ngo ntibikwiye guhuzwa n’ireme ry’uburezi.

Mu makuru UMUSEKE ukesha ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ni uko iyi myitwarire idahwitse nta handi yagarageye muri aka Karere. Ibizamini ngo byarakozwe neza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizimanini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kikaba cyatwaye ibizamini byakozwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, kibikuye aho byari byarajwe ku biro by’Akarere ka Ngororero.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptitse
UMUSEKE.RW

#Rwanda #Ngororero #RIB #MINEDUC