Ni iby’agaciro kandi ni ibyo kwishimira kuba naraje mu ikipe y’ibigwi – Mugisha Gilbert avuga APR FC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mugisha Gilbert avuga ko APR FC, atari ubwa mbere iyi kipe imwifuje ariko agenda abura amahirwe yo kuyisinyira, gusa na none ngo icyo Imana yakugeneye ntaho kijya byarangiye ayerekejemo.

Mugisha Gilbert ari muri APR FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga nibwo Mugisha Gilbert yasinyiye ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 4.

Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, avuga ko ikipe ya APR FC atari ubwa mbere imwifuje gusa ngo yagiye abura amahirwe yo kuyisinyira, ngo kuba yarayisinyiye ni uko ari igeno ry’Imana.

Ati “Ntabwo byari ubwa mbere mbimenya ko ikipe ya APR FC inshaka kuko byabayeho kenshi ariko amahirwe akomeza kubura, ariko burya icyo Imana yakugeneye kiba ari icya we rero ejobundi dusoje shampiyona nongeye kumva ko hakiri amahirwe yo kuza muri APR FC.”

“Nabitekerejeho mbona koko bikwiye ko nagira ahandi nerekeza, gusa nk’umuntu wese usanzwe nashimishijwe no kuza mu ikipe nk’iyi cyane ko harimo na bagenzi banjye twahoranye nabo bangiriye inama.”

Yakomeje kandi avuga ko uretse kuba ari iby’agaciro gusinyira APR FC ariko na none yongeye kwishimira gukinana n’abakinnyi bahoze bakinana muri Rayon Sports bari muri iyi kipe.

Ati “Ni iby’agaciro, ni ibyo kwishimira kuba naraje mu ikipe nk’iyi y’ibigwi, ikipe itwara ibikombe, narabyishimiye cyane ndetse no kongera guhura na bagenzi banjye twahoranye nabo nari mbakumbuye, nkumbuye kongera gukinana nabo.”

Muri abo bakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif na Bizimana Yannick ni mu gihe yasanze Manzi Thierry na Mutsinzi Ange basoje amasezerano yabo.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW