Nyamasheke: Abataramenyekana bibye mudasobwa 30 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruheru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abantu bataramenyekana bibye mudasobwa 30 ku Rwunge rw’amashuri rwa Ruheru riherereye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Konjonjo, mu Karere ka Nyamasheke.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

Ku wa  29  Nyakanga 2021 ku isaha ya saa tatu, abantu bataramenyekana bamennye urugi rw’ahasanzwe habikwa mudasobwa (laptops) abanyeshuri bari basanzwe bigiraho amasomo y’ikoranabuhanga batwara izigera kuri 30.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye Umuseke ko amakuru bayamenye mu masaha ya nijoro ndetse ko kuri ubu hari abatangiye gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane uwazibye n’uburyo byakozwemo.

Yagize ati “Nibyo koko ku Kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruheru twaraye tumenye ko hibwe imashini 30 ariko cyari ikigo gifite uburinzi, turi gukurikirana kugira ngo tumenye uwaba wazitwaye abe yabibazwa. 

Turi gukurikirana buri wese uhakora kuko gutwara imashini icyari rimwe byanze bikunze hari umuntu uba ufite amakuru.”

Yavuze ko kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi ko ahubwo iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uwaba ubyihishe inyuma.

Mukamasabo  yavuze kandi  ko uwari ushinzwe kurinda ikigo ari mu bakorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo abantu bamwinjiranye kugeza aho yibwa izo mudasobwa.

Hari amakuru ko atari inshuro ya mbere kuri icyo kigo hibwe mudasobwa ndetse ko mu minsi ishize nabwo hari izibwe mu buryo bw’amayobera kuko baje bagasanga ntazo kandi icyumba zibikwamo gifunguye.

- Advertisement -

Ubusanzwe Ikigo cy’amashuri kiba gifite ushinzwe kugicungira umutekano kugira ngo arinde ibikorwa remezo n’ibikoresho byose biba bikirimo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #RIB #Nyamasheke #RNP #MINEDUC #REB