Nyamasheke: Arasaba ko Akarere kajya gukosora amakosa kakoze mu ibarura ry’ubutaka

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Karambi bavuga ko hari amakosa yakozwe mu myandikire y’ubutaka ubwo habagaho ibarura ryabwo bigatuma hazamo amakimbirane hagati yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga bugomba bukabanza kujyayo bukareba ikibazo kirimo ubundi bukagicyemura.

Ni imiryango ibiri ivuga ko mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka buri wose wahawe n’imero y’icyangombwa gihura n’ubutaka bwe.

Ntamakiriro Zachary yaje kugurisha ubutaka bwe, Fidel Hakizimana agiye kugurisha ubutaka bwe bamubwira ko bwagurishijwe ku nimero ya Ntamakiriro Zachary. Fidel ahita agana inkiko.

Ati “nta muntu nigeze ndengera, ndasaba ko Leta ko yagaruka ikabarura ubutaka, ikabisubiramo , iyo nimero nayihawe na Leta ntabwo ari njye wayihaye kuko babaruye ku manywa. Nimero ihura n’ubutaka abo ngabo baravuga ngo dufite ubutaka bwabo ahubwo ni ibyangombwa byabusanye.”

Ntamakiriro Zachary avuga ko we yagurishije ubutaka bwe kuko yatanze icyangombwa cye yahawe mu ibarura aha niho we n’abagenzi be bahera basaba ko ubuyobozi bwabahaye ibi byangombwa by’ubutaka bwakabaye aribwo bugaruka gucyemura iki kibazo.

Fidel Hakizimana ntitwabashije kumubona ngo agire icyo abivuga gusa Twagirayezu Joel umuyobozi w’umudugudu wa Rutiti avuga ko habayeho ibarura ry’ubutaka aba bagabo bose babaruza ubutaka ndetse ibyangombwa byabo birasohoka Hakizimana agiye kugurisha asanga nimero z’ubutaka ngo zaragurishijwe kandi atarigeze agurisha kandi Ntamakiriro Zachary nawe yaragurishije ubutaka bwe nkuko bigaragara ku byangombwa by’ubutaka.

- Advertisement -

Ati “buri wese mfite nimero y’ubutaka bwe mu gitabo ahubwo iyo hatabaho kugurisha ubutaka bari kuzabunga gutyo mpaka, ntawe urengera undi ahubwo inzego zabikoze zagaruka zikabikora neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michael avuga ko ibyo bibazo bicyemurwa n’urwego rushinzwe ubutaka mu Karere akabasaba kubigana maze ibyo bibazo bigacyemurwa.

Ati “iyo bagize ibibazo nk’ibyo ntibabyihererana aragenda kwa Land Manager w’Umurenge akareba ibibazo birimo agakora raport akayishyikiriza One Stop Center ku Karere. One Stop Center ikajya kuri terrain ubundi bigacyemuka nta amakimbirane bagiranye.”

Ibibazo by’ibyangombwa by’ubutaka Ntamakiriro Zachary bakaba barabigejeje ku rwego rw’umuvunyi ariko uru rwego narwo rukaba rwarababwiye ko ruzaza kubicyemura nyuma ya covid 19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke