Padiri yandikiye Musenyeri ko ashaka kubivamo akarongora. Dore ibigiye gukurikiraho!

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Fidele de Charles Ntiyamira wari Umupadiri, yandikiye Musenyeri wa Diyoseze Gatulika ya Byumba amumenyesha ko asezeye ku murimo wo gukorera Imana muri Kiliziya ahubwo akajya kuyikorera nk’umukiristu usanzwe wubatse urugo. Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yatubwiye ibizaba kuri uyu Padiri.

Ibaruwa yanditse mu Gifaransa kinoze, Fidele de Charles Ntiyamira avugamo ko kuva muri 2008 ari Padiri, ashaka kubivamo akajya mu wundi muhamagaro wo kubaka urugo.

Padiri yandikiye Musenyeri Nzakamwita Servilien uyobora Diyoseze ya Byumba tariki 18 Nyakanga 2021.

Hari aho Padiri Ntiyamira ugaragaza ko yanditse ari Hannover mu Budage, agira ati “Uyu mwanzuro nawufashe nyuma y’imyaka 13 n’amezi 7 ndi mu murimo wa Gisaseridoti, nabitekerejeho bihagije, mbiganiraho birambuye n’umuryango wanjye, inshuti na bagenzi bange b’Abapadiri. Ni umwanzuro wange bwite kandi ntawanshyizeho agahato.”

Padiri aboneraho kumenyesha Musenyeri ko impamvu itumye ava mu byo kwiha Imana ari ukugira ngo akomereze mu bundi buzima bwo kubaka urugo.

 

Ni biki bikurikiraho?

Mu kiganiro kihari Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yahaye Umuseke yatubwiye ko akenshi Abapadiri bandika basaba kubivamo bajya kwandika baramaze kubivamo.

- Advertisement -

Ati “Ikibazo ni uko akwandikira yaravuyemo, ntiyandika arimo. Ariko iyo agiye gutyo icya mbere dukora ni ukumuhagarika tukamwambura ububasha bwose. Ibyo byarakozwe hanyuma ibisigaye ni “procedure” (urugendo) rw’igihe ashaka kwinjira muri Kiliziya nk’umukristu, akubaka, agashaka (umugore) ibyo bifata inzira ndende.”

Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko hari n’ubwo Padiri yandika mbere akiri mu nshingano akagaragaza ko ashaka kubivamo, na bwo ngo nta we ushobora kubimwangira.

Gusa ngo bitewe n’impamvu hari ubwo bamusubiza bamuha igihe gihagije cyo kubitekerezaho, ariko uwanditse yaramaze kurongora umugore bahita bamuhagarika.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko Diyoseze imuhagarika ariko gusubira mu Kiliziya nk’Umukristu no guhabwa isakaramentu ryo gushyingirwa abyemererwa na Papa Umushimba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.

Kuki Abapadiri bavamo? Iki kibazo Musenyeri Smaragde Mbonyintege agisubiza aseka ati “Uzabaze igitandukanya ingo z’abashakanye. Umunyamakuru ati “Ese ko aba ashaka kwikorera ibindi cyangwa izindi mpamvu?” Musenyeri ati “None se nta we baba barashakanye? Ujye uhera hao (ku mpamvu zituma abashakanye mu ngo batandukana)”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW