Perezida Ndayishimiye yatangiye uruzinduko agirira i Kinshasa – Ruravugwaho iki?

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi (Ntare Rushatsi) kuri Twitter byemeje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yageze i Kinshasa amahoro, kuri uyu wa Kabiri arakirwana Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.

Perezida Ndayishimiye yageze i Kinshasa mu masaha y’ikigoroba

Ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya N’djili i Kinshasa, Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde.

Hari n’itsinda ry’Abarundi baba muri DR.Congo bahaye ikaze Perezida wabo.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi bivugwa ko mu ruzinduko rwe azasinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’icya DR.Congo.

Abakuru b’Ibihugu byombi, Evariste Ndayishimiye na Félix-Antoine Tshisekedi biteganyijwe ko bazasinya ku mpapuro zikubiyemo umushinga wo kubaka inzira ya gari ya moshi yihuta (SGR) Uvinza – Musongati – Gitega – Uvira – Kindu.

Perezida Ndayishimiye watangiye uruzinduko ruzageza tariki 14 Nyakanga 2021, kuri uyu wa kabiri azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Félix-Antoine Tshisekedi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi bivuga ko uruzinduko rwa Ndayishimiye rugamije gutsura umubano no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu ntibabura kuvuga ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DR.Congo, aho inyeshyamba za FNL zirwanya u Burundi zifite ibirindiro mu misozi yo muri Congo, ndetse n’izitwa Red Tabara.

Tariki 28 Kamena 2021 Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi.

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye umaze umwaka agiye ku butegetsi yagaragaje impinduka muri dipolomasi, uru ni uruzinduko rundi agiriye hanze y’u Burundi nyuma yo kuva muri Kenya nib wo bwa mbere asuye DR.Congo nk’Umukuru w’Igihugu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde ni we wahaye ikaze Perezida Ndayishimiye ageze muri DR.Congo
Abarundi baba i Kinshasa na bo bagaragaje gushyigikira Perezida wabo
Ababyinnyi bo muri DR.Congo bamuhaye ikaze
Mbere gato yo guhaguruka i Bujumbura Perezida Ndayishimiye yabanje gusezera ku bagize Guverinoma

UMUSEKE.RW

#Rwanda #DRCongo #Burundi #Kinshasa