Pharco FC ya Iranzi Jean Claude yazamutse mu cyiciro cya Mbere

Umukinnyi w’Umunyarwanda Iranzi Jean Claude ukinira Pharco FC mu Misiri, ayifashishe gusoza ku mwanya wa mbere mu itsinda C ndetse bahita babona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Iranzi Jean Claude agiye kujya ahangana n’amakipe y’ibigugu yo mu Misiri

Iranzi Jean Claude yinjiye muri Pharco FC mu ntangiriro za Gashyantare 2021, akaba atarakinnye imikino myinshi ariko mike yakinnye yitwaye neza.

Uyu munsi nibwo icyiciro cya kabiri cyasojwe aho mu itsinda C ikipe ya Pharco FC yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0.

Yabaye iya mbere inganya amanota na Haras El Hodood yatsinze Dikernis 3-1 ariko Pharco ikaba izigamye ibitego 38 mu gihe Haras El Hodood ifite ibitego 29.

Mu mashusho yagiye hanze agaragaza Iranzi Jean Claude yishimira cyane uku kuzamuka kw’iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW