Polisi yishe 4 mu bakekwaho kwica Perezida wa Haiti Jovenel Moïse

Abantu bane bakekwaho kwica Perezida wa Haïti, Jovenel Moïse biciwe mu kurasana n’inzego zishinzwe umutekano, nk’uko Polisi yabivuze.

Abapolisi bavuze ko abacanshuro bishe Perezida uwo badafata mpiri araswa

Abandi babiri bafunzwe, mu gihe abandi bakekwaho kumwica byibazwa ko bakiri mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Umukuru wa Polisi, Léon Charles yagize ati: “Bazicwa cyangwa batabwe muri yombi.”

Perezida wa Haïti, Jovenel Moïse wari ufite imyaka 53, yishwe arashwe naho umugore we arakomereka ubwo ku wa gatatu abateye binjiraga mu rugo rwe, ubu amakuru avuga ko umugore we yajyanywe kuvurwa muri America muri Leta ya Florida.

Abagabo bitwaje imbunda bataramenyekana binjiye mu rugo rwe i Port-au-Prince saa saba z’ijoro (1:00) zaho, ni ukuvuga saa moya za mu gitondo (7h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Mu itangazo kuri televiziyo ku wa gatatu nijoro, Léon Charles ukuriye Polisi, yagize ati: “Abacanshuro bane bishwe [naho abandi] babiri barafatwa turabafite.” Yongeraho ati “Abapolisi batatu bari bashimuswe babonetse”.

Yongeyeho ati: “Twakumiriye [abacyekwa] mu muhanda ubwo bavaga ahabereye icyaha. Kuva icyo gihe dukomeje kurwana na bo.”

Nyuma y’iyicwa rya Perezida, Claude Joseph, Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ituze ndetse atangaza ko igihugu cyose kinjiye mu bihe bidasanzwe.

Igihe cy'”ibihe bidasanzwe” kibuza guterana kw’abantu ndetse kigatuma abasirikare bitabazwa mu kazi ubusanzwe gakorwa na Polisi, ndetse n’ukundi kongererwa ububasha nyubahirizategeko.

- Advertisement -

Perezida wa Amerika Joe Biden yihanganishije abaturage ba Haïti kubera “iyicwa riteye ubwoba” rya Perezida wabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW