Safi Madiba yateye imitoma umunyamideli Febuven Temesghen ukomoka muri Eritrea

Umuhanzi Safi Madiba mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi be muri ibi bihe by’impeshyi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Remember me’ igaragaramo umukobwa w’ikizungerezi ukomoka muri Eritrea.

Safi Madiba n’umunyamideli Febuven Temesghen ukomoka muri Eritrea

Safi Madiba yavuze ko uyu munyamideli uzwi ku mazina ya Febuven Temesghen bitamworoheye gukorana na we kuko asanzwe ari umwe mu bakomeye mu kumurika imideli muri kiriya gihugu.

Safi yatangaje ko yahisemo kwiyambaza uriya munyamideli kugira ngo indirimbo ye irusheho gusohoka imeze neza kandi akaba yizeye ko izakundwa impande z’isi kubera ubwiza bwayo n’uruhare rw’uriya mukobwa mu kuyimenyekanisha.

Avuga ku ndirimbo ye nshya, Safi Madiba yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye nshya rero ni impano nageneye abakunzi banjye muri ibi bihe by’impeshyi, ndabizi ko muri ibi bihe baba bashaka umuziki mushya kandi mwiza, ni muri urwo rwego nabatekerejeho.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Safi Madiba yanavuze kandi ko yishimiye kongera gusohora indirimbo nyuma y’iminsi ahugiye mu bikorwa bya ‘Nukuri Music’ sosiyete yashinze ifasha abahanzi bakizamuka barimo uwitwa ‘Darcy Muhoza’ utuye muri Canada.

Iyi ndirimbo ‘Remember me’ yakozwe na Element muri Country Record mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo atunganywa na Lievain Rucyaha.

Febuven Temesghen ukomoka muri Eritrea arazwi cyane muri iki Gihugu

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW