Sarpong uri ku muryango usohoka muri Yanga yanze kujya mu mwiherero

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma yo kubabarirwa kubera ikibazo cy’imwitwarire mibi yari yagaragaje, rutahizamu wa Yanga, Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports, yanze gusanga abandi mu mwiherero bitegura umukino wa nyuma wa FA Cup bazakinamo na Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, amakuru avuga ko ari uko yamenye ko n’ubundi azirukanwa.

Michael Sarpong hari hashize igihe afatiwe ibihano

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena, nibwo umutoza w’iyi kipe, Nesredine Nabi yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko buhana abakinnyi barimo Michael Sarpong n’umunyezamu Metacha kubera imyitwarire mibi, aba bakaba barasangaga Lamine Moro na we wahanwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yavuze ko bamwe mu bakinnyi bari bahagaritswe kubera imyitwarire mibi ibihano byarangiye (Sarpong na Lamine Moro), ni mu gihe ikibazo cy’umunyezamu cyo cyari kikirimo kwigwaho.

Gusa yanavuze ko Sarpong ngo yababwiye ko afite imvune.

Uyu mukinnyi nubwo yababariwe ngo ntabwo ari kumwe n’abandi mu mwiherero bitegura umukino wa Simba SC mu mpera z’iki Cyumweru, ubuyobozi ngo ntibuzi impamvu, ni mu gihe Lamine Moro we yamaze kugera mu bandi.

Umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yabwiye Global Publishers ko batazi ikibazo Sarpong afite.

Ati “Sarpong ntabwo aragaruka mu kazi nyuma yo kubabarirwa. Ibyo kumwirukana ntabyo nzi.”

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu umaze gukina umwaka umwe muri 2 yasinye, yamenye ko ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izirukana ari na yo mpamvu yanze gusubira mu bandi, ndetse ngo yanamaze kuyandikira ayimenyesha ko nibamwirukana bazamwishyura ibihumbi 30 by’Amadorali.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #YangaAfricans #RayonSports