Umubyeyi wa Queen D yahishuye uko yatunguwe n’indirimbo “Horo” ikomeje gukundwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ikarebwa n’abantu benshi mu gihe kingana n’icyumweru, ababyeyi b’umuhanzikazi Agasaro Queen Daniella uzwi nka Queen D bavuze ko bishimiye intambwe umukobwa wabo amaze gutera ndetse ko buri mubyeyi akwiriye gushyigikira impano y’umwana we cyane cyane umukobwa.

Ni indirimbo iri mu njyana zibyinitse yasohotse ku wa 09 Nyakanga 2021 imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 10,417 ibintu ababyeyi be bavuga ko byabateye ishema n’umuhate wo gufasha uyu mwana gukabya inzozi ze.

Queen D ufite imyaka 17 yatangiye umuziki mu mwaka wa 2020, ahera ku ndirimbo yise “Kido” yasohokanye n’amashusho, akurikizaho “Gerageza,”Umuriro”,”Queen Party” iyitwa “Zoloma” yashimangiye ubuhanga n’impano ye ndetse na “Horo” aherutse gushyira hanze.

Usibye kuririmba, Queen D afite impano zikomatanyije zirimo kwandika imivugo, Filime, kubyina n’ubundi bugeni akaba yarabitangiye ubwo yari afite imyaka 3.

Queen D avuga ko ari we wiyandikira indirimbo maze Nyina umubyara akamufasha kuzikosora ndetse ko iyo agiye muri Studio umubyeyi we aba amuri hafi akagira byinshi amufasha.

Usibye kuba ashyigikirwa na Mama we na Se umubyara ngo amuba hafi cyane mu bikorwa by’umuziki ku buryo abikora yumva atekanye.

Uwamahoro Fine, Nyina wa Queen D akaba ari nawe mujyanama we yabwiye UMUSEKE ko guhuza ubuhanzi n’amasomo bitabangamira umwana we.

- Advertisement -

Ati “Twaramwicaje tumubwira ko nasubira inyuma mu kwiga iby’indirimbo tuzabihagarika, nk’umwana ukunda kuririmba kugeza ubu byose abikora neza.”

Mu biruhuko Queen D akora indirimbo ababyeyi be bakamufasha kuzisohora mu gihe ari ku ishuri, iyo agarutse mu biruhuko asubukura ibikorwa bye bya muzika.

Reba hanoindirimbo Horo ya Queen D

Ku ndirimbo Horo, Uwamahoro Fine avuga ko yatewe ishema n’urwego umwana we amaze kugeraho kuko byamuhaye ishusho y’uko hari abamukunda kandi biteguye kumushyigikira.

Yagize ati “Iriya ndirimbo Horo igeze ku rwego rwiza bitewe n’uko yarebwe n’abantu benshi, urumva niyo ndirimbo ye ya mbere yarebwe cyane mu cyumweru kimwe hari intambwe yateye, ntago twari tubyiteze.”

Avuga ko hari ababyeyi bumva umwana wabo yagiye mu muziki bakumva ko agiye kuba ikirara kandi hari n’ababa ibirara kandi badakora umuziki.

Ati “Nk’ababyeyi ni ukuba hafi abana tukabagira inama ndetse no kubasengera, tugomba gukora inshingano zacu ibindi tukabishyira mu maboko y’Imana.”

Queen D avuga ko yifuza kubanza kumenyekana mu Rwanda ndetse ko afite inzozi zo kuzaba umuhanzi Mpuzamahanga.

Indirimbo Horo ya Queen D yakozwe mu buryo bw’amajwi na Barick Music nyiri  BMCG Label mu buryo bw’amashusho ikorwa n’ikipe ngari irimo Oskados ,Dir Wade na Lewis_Creation.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW