Nyagatare: Dj Crew arashinja Bob Pro kumwambura amafaranga ibihumbi 100 Frw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru wa Radiyo Flash Fm ishami rya Nyagatare Ntirenganya Adrien uzwi nka Dj Crew, yashyize mu majwi Producer Bob kuba yaramwambuye Frw 100, 000 akaba agiye kwitabaza RIB ngo arenganurwe.

DJ Crew umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Radio Flash Fm Nyagatare ushinja ubwambuzi Bob Pro.

Ni amafaranga uyu muhanzi avuga ko yamuhaye ubwo bumvikanaga kumukorera Mastering&Mixing y’indirimbo DJ Crew yari yahurijemo abahanzi bo mu Karere ka Nyagatare yari ifite intego yo kurwanya ruswa.

Iyi ndirimbo ngo yari igamije kujya guhatana mu marushanwa yo kurwanya ruswa, ubwo Bob Pro yamaraga gufata aya mafaranga yahisemo gutangira kunaniza uyu musore amubwira ko iyo indirimbo ari mbi itari ku rwego rw’izo akora atayitaho umwanya.

Hari abahanzi bari baririmbyemo n’abandi bagombaga kuza gushyiramo amajwi yabo maze Bob Pro byose abihindura ubusa nk’uko bivugwa n’uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru.

Yagize ati “Akimara kubona ariya mafaranga ibihumbi ijana (100. 000Frw) yahise atangira kumbwira ukuntu indirimbo ari mbi, bamwe mu bahanzi bagombaga kuririmbamo yababwiye ko atayitaho umwanya.”

DJ Crew avuga ko ari agasuzuguro gakabije gufata amafaranga y’umuhanzi aba yarabiriye icyuya warangiza ukayashyira mu gifu ntunakore icyo wayaherewe.

Ati” Ibi basanzwe babikorera abahanzi bataramenyekana wabaha amafaranga bakayarya bakakubwira ko nta mwanya bafite, aya mafaranga tuba twayabiriye icyuya ntago yapfa kuyarya.”

Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo kuvugana inshuro nyinshi na Bob Pro ariko ntibahuze agiye kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo arenganurwe asubizwe amafaranga ye kuko amarushanwa yashakaga kujyanamo iyo ndirimbo yarangiye idakozwe.

- Advertisement -

Yagize ati “Ubu icyo nshaka ni amafaranga, iby’indirimbo azayigumane icyo nayishakiraga cyararangiye.”

Bob Pro avuga ko iyi ndirimbo yayakiriye ariko nta mafaranga yigize ahabwa na DJ Crew kuko yari yemeye kuyimukorera ku buntu kuko basanzwe ari inshuti.

Ati ” Nta bihumbi ijana yampaye nemeye kubimukorera ku buntu kuko dusanzwe turi inshuti.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Mu majwi y’ikiganiro Bob Pro yagiranye na Dj Crew, UMUSEKE wabashije kubona, uyu mu Producer yumvikana abwira Dj Crew ko amafaranga yamugezeho ko indirimbo agiye gutangira kuyikora.

Hari n’andi majwi Dj Crew aganira n’umwe mu bakorana na Bob Pro abwira Dj Crew ko Bob yarakaye kuko uyu Dj Crew ashaka kumuteza itangazamakuru.

Dj Crew avuga ko ibivugwa byose na Bob Pro ari amatakirangoyi ko yiteguye kumujyana mu butabera kugira ngo acike ku ngeso yo kwambura abahanzi bakizamuka ndetse n’abandi babiboneremo isomo.

Si ubwa mbere humvikanye umuhanzi ushinja Producer guhabwa amafaranga akayakenyereraho ntiyuzuze amasezerano baba bagiranye, bamwe mu bahanzi bakizamuka bavuga ko biri mu bidindiza iterambere ryabo.

Dj Crew azwi mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo yahurijemo abahanzi bo muri kariya Karere ka Nyagatare, kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Igipapayi’ igaragaramo umukobwa w’ikizungerezi baba bakoranye ubukwe bw’agatangaza.

Bob Pro avuga ko nta mafaranga yahawe na DJ Crew ko indirimbo yari kuikorera ubuntu kuko ari inshuti.

Reba hano indirimbo Igipapayi ya Dj Crew aherutse gushyira hanze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW