Umuhumuza Gisèle wahawe inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha uyu mwanya.
Umuhumuza Gisèle wasimbuye Dusenge Byigero Alfred kuri uyu wa 01 Nyakanga 2021, yari asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya WASAC ndetse ari n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’icyo kigo.
Dusenge Byigero Alfred wakuwe kuri izo nshingano yari yashyizweho taliki ya 14 Ukuboza 2020, na we asimbuye Eng. Aimé Muzola wagiye kuri uwo mwanya guhera mu 2017.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa inshingano nshya, Umuhumuza Gisèle yagize ati “Mbikuye ku mutima ndabashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere mwangiriye. Nyuzwe n’izo nshingano kandi niyemeje ubwitange bwuzuye mu mirimo ihari ngomba kuzuza.”
Umuhumuza yagiye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa WASAC guhera mu mwaka wa 2017 igihe yari ikiyoborwa na Eng. Aimé Muzola.
Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’icyo Kigo guhera muri Nyakanga 2014, ndetse mbere yaho yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) nk’umukozi ushinzwe ubushakashatsi, guhera muri Mutarama 2011.
Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu Bijyanye no gucunga ibikorwa remezo n’umutungo w’amazi yakuye muri Kaminuza ya Heriot Watt yo muri Edinburgh/Scotland, n’impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Bumenyi bw’Ibinyabuzima yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yahindutse Kaminuza y’u Rwanda (UR).
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW