Umuraperi Ish Kevin yakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’ibyumweru bitatu afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Sekamana Kevin wamamaye nka Ish Kevin icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

Ish Kevin wari umaze igihe afunzwe nyuma yo gukatirwa igihano cy’umwaka umwe usubitse, Urukiko rwahise rutegeka ko ahita arekurwa.

Tariki ya 25 Kamena 2021, RIB yafunze abantu batandatu Mugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther Brianna[Dj Brianne], bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Bafatiwe aho bari bari mu birori banywa inzoga mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Gasave.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena bane barimo Dj Briane bararekuwe, ni nyuma y’uko ibizami bya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) byagaragaje ko nta biyobyabwenge biri mu maraso yabo, hasigara Ish Kevin na Nziza Olga.

Ubwo bafatwaga bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB, Ish Kevin na Olga bakaba nabo barekuwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW