UMUSEKE Top 10: Urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda muri iki Cyumweru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Inzira imwe rukumbi yo kuzamura imbamutima z’abakunzi b’umuziki ni indirimbo nziza, iyo indirimbo ari nziza irivugira haba kuri radiyo na Televiziyo ndetse no hirya no hino mu baturage barazikoresha cyane, UMUSEKE ubagezaho indirimbo 10 ziba zisoje Icyumweru zikunzwe hirya no hino.

Ni indirimbo tubagezaho zakunzwe cyane mu Cyumweru zigacurangwa cyane kuri Radiyo, Televiziyo n’ahandi hose bacuranga indirimbo, tubifashijwemo na bamwe mu banyamakuru bo mu myidagaduro batubwira izisabwa cyane aho bakorera cyane cyane abo mu Ntara hanze ya Kigali.

Uko indirimbo zikurikiranye muri UMUSEKE Top 10 Weekly Chart ku wa 18 Nyakanga 2021.

 

 1.Haso ya Kenny Sol

Nyuma yo gutandukana na Bruce Melodie wari umaze umwaka amufasha, Kenny Sol yahise asohora indirimbo ya nyuma bakoranye anaboneraho kumushimira.

Ni indirimbo ikomeje kubica bigacika yerekanye imbaraga n’impano by’uyu muhanzi wize umuziki ku Nyundo, nyuma akaba mw’itsinda rya Yemba Voice ryaje gusenyuka.

- Advertisement -

Nyuma yo gutandukana na Bruce Melodie, Kenny Sol yemeje ko agiye gukomeza gukora umuziki afatanya n’inshuti ze mu gihe atarabona abamufasha bahoraho.

2. Piyapuresha ya Niyo Bosco

Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco yagiye hanze tariki 11 Nyakanga 2021 ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 467,393 kuri YouTube.

Benshi barimo n’ibyamamare ndetse n’abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

Kuri Twitter, Bamporiki yagize ati “Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.”

3. Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza

Iyi ni ndirimbo ya gatatu Ariel ashyize hanze kuva yatangira gukora umuziki ku giti cye.yazamuye imbamutima za benshi kubera ubwiza bwayo ndetse n’uburyo aba bombi bakomeje kugenda bavugwa mu nkuru z’urukundo biri mu byatije umurindi iyi ndirimbo mumatwi y’abakunzi ba muzika Nyarwanda.

Ariel Wayz avuga ko abantu badakwiriye kugira ikibazo ku byo babonye kuko ari akazi bari barimo kandi karangiriye aho babonye.

4.Katapila ya Bruce Melodie

Hari aho uyu muhanzi avuga ngo “utumye mfata konjie, telefoni reka nshyiremo akadege.” Hari n’ahandi agira ati “utumye mfata icumbi kandi mfite akavumo kanjye, banza umfashe aka gakoti.”

Ni indirimbo ikomeje gukundwa n’abatari bake hirya no hino mu gihugu byayishyize ku mwanya wa kane muri iki cyumweru.

5. ABA-EX ya Ben Adolphe ft Platini P

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Dar Es Salam no mu Kirwa cya Zanzibar. Hari n’agaragaramo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege “Julius Nyerere International Airport” ahakodeshweje indege yifashishijwe.

Ni indirimbo uyu muhanzi ahamya ko yamuhenze cyane nubwo atavuga ikiguzi byamutwaye.

Indirimbo ABA-EX iyi mfura yo mu ishuri rya Muzika rya Nyundo yakoranye na Platini P iri muzikomeje kubica bigacika ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo, nta kabuza ko indirimbo izakurikira iyi izashimangira urugendo rushya rw’uyu musore ukomoka i Rubavu.

6. Amabiya ya Mico The Best 

Ni indirimbo Mico The Best avuga ko yayikoze ashaka gutanga ubutumwa ku bantu bose bakunda gufata agasembuye kugira bagabanye bitewe n’ingaruka kagira zo gukoresha umuntu ibintu bibi atabiteguye.

Iri mu zikunzwe mu Rwanda kubera umudiho wayo ndetse n’ubwiza bw’amashusho n’ibizungerezi biba bishagaye Mico The Best ari kubihata amayoga.

7. Ye Ayee ya Yvan Buravan

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro, amashusho akorwa na Cedric Dric.

Ni indirimbo Buravan avuga ko yashatse kugaragaza ko ibintu ubona hirya no hino ubyitayeho  wasara, ko uba usabwa gukora ibyo ugomba gukora hanyuma ukaza kuryoherwa wabirangije.

8. Hono ya Alyn Sano

Ni indirimbo nshya yise ‘Hono’ yakoze kubera ab’ igitsinagabo bihunza abakunzi bakavuga ko bahugijwe n’akazi.

Igaragaramo umunyarwenya umaze kubaka izina mu Rwanda uzwi nka Rutambi, iyi ndirimbo ya Alyn Sano niyo ya mbere yakoze nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma cya The Voice ariko ntabashe gutsinda.

Kuva yajya hanze  ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021.ntibura mu ntonde z’indirimbo buri cyumweru zikunzwe mu Rwanda.

9. Karitsiye ya Sintex

Ni indirimbo nshya ya Sintex yakozwe mu buryo bw’amajwi n’umusore utaramenyekana cyane witwa Odilo mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na Bagenzi Bernard.

Ikijya hanze abantu bari bakumbuye Sintex bayisamiye hejuru nawe ahita abasezeranye ko arimo akora Album yizera ko izanyura benshi ndetse ko yazamuye urwego rw’umuziki we.

Iyi ndirimbo Karitsiye ya Sintex iri mu ndirimbo ziri gucurangwa hirya no hino kubera ubwiza bwayo ndetse n’igikundiro cy’uyu muhanzi mu muziki Nywarwanda.

10.Uruziga ya Big Zed ft Rich One

Uruziga ni indirimbo ya Big Zed umuraperi ubarizwa mu Rwanda yafatanyije na Rich One ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni indirimbo iri mu njyana zikunzwe n’urubyiruko yakorewe muri The Beam Beat kwa Producer Laser Beat.

Kubera ubwiza bwayo n’ubutumwa buyikubiyemo, Uruziga ikomeje gucicikana hirya no hino cyane mu biganiro by’imyidagaduro aho bigaragaza ko aba basore babarizwa muri The Beam Beat ari abo guhangwa amaso mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=bhYf3rnoSwc

Urutonde rw’indirimbo 5 ushobora guha amahirwe ubutaha zikaza muri UMUSEKE TOP 10 Weekly Chart.

1.Warakoze ya Jonathan Niyo

2. Iyoroshye ya Dj Marnaurd ft Mike Kayihura

3. Yesu ni muzima ya Pacifique Kayishema

4.Mood ya Bulldog ft B Threy

5. Zunguza ya MK Isacco ft Lil Saako.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW