Umusore utiraririye ntarongora inkumi! MC Tino yisubiye avuga ko yateye ivi akina filimi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyamakuru, umushyushya rugamba (MC) ubivanga no gusetsa ndetse akaba n’umuhanzi, MC TINO yisubiyeho, abwira Umuseke ko aterera ivi umukinnyi wa comedy, witwa Alliah yarimo akina filimi.

MC TINO avuga ko uyu mukobwa afite ubwiza butuma ashakishwa na benshi

Benshi bari bishimiye ko MC Tino umaze igihe ari ingaragu yaba afashe icyemezo cyo kurushinga, ifoto ye apfukamiye Alliah yakwirakwiye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

MC Tino mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE kuri iki Cyumweru, yisubiye avuga ko atari ugutera ivi byo gusaba uriya mukobwa w’ikizungerezi ukunzwe mu mafilimi nyarwanda kumubera umugore, ahubwo ngo ifoto yakuwe muri filime ye izasohoka kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021.

Ati “Si ubwa mbere ifoto yange igihe hanze, bwa mbere nari kumwe n’umuzungu, mba ndimo ntegura abafana bange mu mutwe, ifoto ya Gatatu yo iraza ari iya nyayo, nzaza nzanye Umubureziliye (Brazilian) wo kwa Neymar.”

Yakomeje agira ati “Iyi ni filime yange nzashyira hanze, niyo muri scene imwe harimo iriya foto, twayifashe mu rwego rwo kumenyekanisha iyo filime “Nirivana Series”. Ejo saa mbili z’igitondo nibwo izajya hanze, urabona ufashe ifoto turi kurya ntabwo yakurura abantu, ariko utera ivi bose barahaguruka kuko iba yatwitse.”

MC Tino yavuze ko kuba abantu bari bahagurutse ari uko atarashaka umugore, ibintu byabanje no gutungura umukunzi we.

Ati “Umukunzi wange akiyibona yahise ampamagara bwangu ati “chr am I dreaming (ndarota), ibi nibyo cyangwa sibyo?”

Yagize ati “Na we namutunguye ariko namusobanuriye arabyumva, nta kibazo byateje mu rukundo rwacu, kuko ni akazi tuba turimo kandi na we aba abizi.”

- Advertisement -

MC Tino yavuze ko gahunda yo gutera ivi bya nyabyo iri mu nzira. Ati “Abafana bange bashonje bahishiwe ubu mba ndi mu myitozo, kandi morale ni yose.”

Iyi foto ya MC Tino ngo yirinze kuyishyira ku mbuga ze nkoranyambaga kugira ngo abantu bakomeze kubyibazaho ari nako yamamaza filime ye.

Iyi filime Nirivana series, izasohoka kuri YouTube, ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, MC Tino akina yitwa Rugano ari we nyiri urugo, naho Alliah byavugwaga ko yatereye ivi azaba akina ari murumuna w’umugore we.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/mc-tino-watereye-ivi-ikizungerezi-ati-uyu-mukobwa-mukuye-mu-menyo-yabandi-basore-bari-baramusariye.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW