Umutoza wasinyiye Nyanza FC yagiye muri Mukura VS rwihishwa adatoje umukino n’umwe

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 nibwo umutoza wari warasinyiye gutoza Nyanza FC yemereye UMUSEKE ko yasinyiye indi kipe yo mu kiciro cya Mbere mu Rwanda, gusa ubuyobozi bwa Nyanza FC ntibubyumva.

Coach Baptiste asinyira Nyanza FC mu Ukuboza 2020

Hakizimana Jean Baptiste mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 nibwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza wagombaga gutoza Nyanza FC nk’ikipe nshya yemerewe gukina ikiciro cya kabiri.

Mu kiganiro Jean Baptiste Hakizimana yagiranye na UMUSEKE yavuze ko yasinye imyaka itatu mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

Umunyamakuru yamubajije niba atirengagije ko yasinyiye Nyanza FC na we asubiza agira ati “Bari barampaye amasezerano ampagarika kubera COVID-19.”

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwabwiye UMUSEKE ko bwasinyishije umutoza Jean Baptiste Hakizimana akazaba ari “Team Manager” icyarimwe akanongerera ingufu abakinnyi (fitness coach) akazafatanya n’Umutoza Mukuru Emmanuel Ruremesha watozaga Gorilla FC.

Ruremesha aje asimbura uwabanje Rodolfo Zapata.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Gasana Jerome ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Mukura VS abajijwe niba yari azi ko Baptiste Hakizimana yasinyiye Nyanza FC, yavuze ko atari bo byabazwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Twebwe ntabwo tujya mu masezerana hagati y’umuntu n’undi twe twarebye amasezerano twagiranye niba hari uwo bafitanye amasezerano barebe uko babivugana babirangize.”

Perezida wa Nyanza FC Musoni Camille yavuze ko atari azi ko umutoza wabo yasinyiye indi kipe gusa avuga ko atazi ibyari bikubiye mu masezerano bari bafitanye, ariko agiye kongera kunyuzamo amaso.

Ati “Ibyo yita ko amasezerano yahagaze sinzi ibyo ari byo, gusa ntabwo nari nzi ko yasinyira indi kipe kuko twari twaramusinyishije ndareba mu masezerano maze natwe turebe icyo gukora.”

Hakizimana Jean Baptiste wasinyiye gutoza Mukura Victory Sports nka Team Manager icyarimwe akanaba Fitness Coach yakiniye Mukura Victory Sports aranayitoza yungirije.

Yari asanzwe yungirije mu ikipe y’Amagaju FC nyuma y’uko asinyira Nyanza FC adatoje na rimwe.

Asanzwe atuye mu Karere ka Nyanza akora muri Banki zimwe mu nshingano Nyanza FC yari yaramuhaye harimo kuzamura abana.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/nyanza-fc-yahaye-akazi-umutoza-mukuru-imusaba-kuzamura-abana-bavuka-i-nyanza.html

Ubuyobozi bwa Nyanza FC bwerekana amasezerano bumaze kugirana n’umutoza Baptiste

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #FERWAFA #NyanzaFC #MukuraVS