Urukiko rw’Ikirenga rwamaganye ibikorwa by’abagore bafashe Umucamanza mu mashati

Rusizi: Urukiko rw’Ikirenga mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 rwihanije buri muntu wese ushyira iterabwoba n’igitutu ku Mucamanza kuko bihanwa n’amategeko, bikurikiye ibikorwa byo kutishimira Umwanzuro w’Umucamanza warekuye abantu bakekwaho kwambura abagore amafaranga i Rusizi bagakora igisa no kwigaragambya.

Ku wa Gatanu tariki 09 Nyakanga 2021, UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’abagore bo mu Karere ka Rusizi bazindukiye ku Rukiko rw’ibanze rwa Kamembe bagasagarira Abakozi b’Urukiko barimo Umucamanza n’Umwanditsi w’Urukiko.

Abo bagore bafashe Umucamanza mu mashati bavuga ko batanyuzwe n’umwanzuro wari wafashwe na we wo kurekura abari bafashwe bakekwaho ubwambuzi bushukana.

Aba bagore bavugaga ko bashishikarijwe kujya mu ihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari ibimina mu buryo bubiri, hari ikitwa ‘Ujama’ ndetse na ‘Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’Intebe ku wa 01 Kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.

Mu gisa n’imyigaragambyo ku wa 09 Nyakanga 2021, aba bagore bavuze ko bandikiye Umushinjacyaha Mukuru (Procureur General) basaba ko dosiye ya Niyoyankunze Esperence ikurikiranwa i Rusizi, ariko siko byagenze ahubwo bamubonye yarafunguwe atabishyuye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana atanu yabambuye nk’uko babivuga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/rusizi-abagore-bakoze-igisa-nkimyigaragambyo-bafata-umucamanza-mu-mashati.html

Nyuma y’ibi bikorwa, Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Mbere tariki 12/07/2021 rwasohoye Itangazo rinenga ibyakozwe by’aba bagore bo mu Karere ka Rusizi rwibutsa ko mu gihe umuntu atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko  hari amategeko amurengera.

Itangazo hari aho rivuga riti “Urukiko rw’Ikirenga rwababajwe n’ibyo bikorwa bigayitse ndetse rukaba bubinenga, ruboneyeho kwibutsa buri wese by’umwihariko abagana Inkiko ko amategeko agenga imiburanishirize y’imanza ateganya uburyo bwifashishwa n’umuburanyi mu kugaragaza uko atishimiye icyemezo cy’Urukiko aho kwiyambaza izindi nzira zidateganywa n’amategeko.”

- Advertisement -

Urukiko rw’Ikirenga rwibukije buri wese ushyira iterabwoba cyangwa igitutu icyo ari cyo cyose ku Mucamanza kubera icyemezo yafashe ko bihanwa n’amategeko.

Abaturage baganiriye na UMUSEKE ku wa Gatanu ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe bavugaga ko bashaka kwishyurwa amafaranga yabo kubera ko ari yo bari bacungiyeho, kuba barambuwe byabagizeho ingaruka zirimo no gusenya ingo kuko hari abagore bari babigiyemo abagabo babo batabizi.

Umuturage umwe ati ”Ntabwo ari imyigaragambyo nk’iyo muzi, twicaye ku rw’Ibanze tuje kubaza impamvu tutabona amafaranga yacu. Abo RIB yagiye ifata bagiye bafungurwa tutishyuwe, ntabwo tuzi impamvu bafunguwe ntitwizeye ko tuzayabona kandi bari gufungurwa.”

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi