Yicajwe ku mbabura yaka umuriro azira kurunguruka umurera bimuviramo ubumuga

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Hari umubyeyi w’abana babiri wabwiye Radio 10 ko ubwo yari afite imyaka 8 yakorewe ihohoterwa ryamuteye ihungabana rikamugiraho n’ingaruka zigihe kirekire, avuga ko yicajwe ku mbabura yaka umuriro ubwo yarungurukaga uwamureraga ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Usibye kwicazwa ku mbabura ishyushye, ubwo yari akiri umwana yaje gusambanywa bimwongerera agahinda yari yaratewe n’ihohoterwa rya mbere.

Uyu mubyeyi wakorewe ihohoterwa wahawe izina rya Mutoni ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko iri hohoterwa yakorewe kugeza magingo aya ryamugizeho ingaruka kuko iriya mbabura ishyushye yicajweho yatumye amugara ku buryo amabuno ye atareshya.

“Birandenga ,najyaga kumva nkumva umuntu arambwiye ngo ese ko amabuno yawe atangana,bikambabaza cyane kuko ubwo nicaranga kuri ya mbabura narahiye cyane ubu hacitsemo n’umwobo wanze gusibangana ndetse ntanubwo hareshya. Byanteye ubumuga buhoraho”

Avuga ko hari mu mwaka wi 2000,ubwo yari afite imyaka 8 we na mugenzi we bakagira amatsiko yo kurunguruka uwamureraga ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina.

Ati“Uwo mu mama yahise aza anyicaza kumbabura yariri hanze yaka umuriro ikibuno kirashya cyane.”

Mutoni avuga ko mbere byamuteraga ipfunwe ku buryo iyo yatangaga ubuhamya bw’ibyamubayeho yaturikaga akarira, nyuma aza kwivuza abifashijwemo n’umushinga witwa Shirimpumpu wabahuye n’ihohotera ritandukanye bihuje ngo baganire bashire intimba.

- Advertisement -

Ati ” Narinziko ntacyatuma nkira agahinda nagize ariko aho ngereye muri Shirimpumpu nkaganira n’abandi bafite ibibazo bisa nibyanjye ndetse n’ibiruta ibyanjye byatumye ngenda nkira ibikomere.”

Asaba inzego zitandukanye guhagurukira ihohotera ribabaza umubiri kuko akenshi usanga uwakorewe iryo hohoterwa adafatwa kimwe n’uwasambanyijwe kandi byose ari ihohotera rigira ingaruka ku buzima.

Batamuriza Mireille umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri MIGEPROF avuga ko ubukangurambaga bukorwa ku moko yose y’ihohotera nubwo hari ibigira umwihariko bitewe n’imibare igaragaza ahari icyuho kinini, kandi ngo amategeko ahana ibi byaha arahagije n’ubwo bigaragajwe ko harimo inenge yavugururwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo/Radio10

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW