Abanyarwanda bakomeje kwicirwa muri Uganda, imirambo 2 y’abagabo yagejejwe mu Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Uganda bwagejeje mu Rwanda imirambo y’abagabo babiri biciwe muri icyo gihugu, Paul Bangirana w’imyaka 47 na Dusabimana Theoneste w’imyaka 52.

Imirambo y’abagabo 2 yagejejwe ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021

Bangirana bivugwa ko yishwe ku wa 2 Nzeri, umurambo we uza kuboneka wajugunywe i Kabale.

Inzego z’ubutasi za Uganda, CMI zitungwa agatoki muri ubu bwicanyi.

Dusabimana na we yiciwe mu gace ka Kibumba mu Karere ka Kabale, mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama.

Umurambo we waje kuboneka bukeye bwaho mu gitondo ahagana saa 10h30, abamubonye basanga afite ibikomere byinshi nk’aho yatewe ibyuma.

Yari aryamye mu maraso, nko muri metero 700 uvuye ku mupaka w’u Rwanda mu mudugudu wa Kagugu, mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi.

Hari amakuru ko yishwe ari mu nzira ataha mu Rwanda, abicanyi bakamwiba amafaranga yari afite agera muri miliyoni imwe, yamburwa n’ibindi byose yari afite.

Imibiri yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Felix Ndayambaje ndetse hari Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija.

- Advertisement -

Mayor w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko umwe mu mirambo yagejejwe mu Rwanda bigaragara ko yatewe ibyuma.

Yavuze ko Umuyobozi w’Akarere ka Kabale yashatse kuvuga ko umuntu yiciwe mu Rwanda ajugunywa muri Uganda, ibyo Mayor wa Gicumbi avuga ko ari agashinyaguro.

Ndayambaje yagize ati “Abo mu muryango we bavugaga ko yari afite amafaranga (nyakwigendera Dusabimana Theoneste w’imyaka 52), ariko icyo Uganda yakoze ni ugusiga imirambo gusa, ntiyigeze igaragaza imitungo yari afite ngo bayitugaragarize.”

RBA dukesha iyi nkuru ivuga imibiri ya bariya bantu yajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ibikorwa bigamije kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda bigenda bifata intera, Perezida Paul Kagame aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na RBA avuga ko “bisa n’aho guhohotera Abanyarwanda byabaye politiki ya Uganda”.

Yavuze ko ubu Abanyarwanda bari yo bagirirwa nabi bitirirwa akantu kose kabaye nkabone n’iyo byaba nta sano bifitanye na politiki.

Mu minsi mike ishize hari indi mirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda yakiriwe ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-kagame-yavuze-ko-bikabije-kuba-uganda-ihohotera-abanyarwanda-ku-mugaragaro.html

Umuyobozi wa Kabale muri Uganda ngo yashatse kuvuga ko umwe mu bishwe yiciwe mu Rwanda ajugunywa muri Uganda
Imirambo ya bariya bagabo ngo ifite ibikomere yajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gusuzumwa icyabishe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@RBA

UMUSEKE.RW