Abanyeshuri 27 ba UR Huye bajyanywe mu bitaro kubera ibiryo bihumanye bariye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyeshuri  27 ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye bajyanywe mu bitaro bya Kabutare na CHUB nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko bihumanyije, gusa abagera kuri 7 ni bo basigaye mu bitaro.

Nyuma yo kurya ibiryo bikabagiraho ingaruka abanyeshuri 27 bahise bajyanwa mu bitaro

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 19 Nzeri 2021, nibwo abanyeshuri 27 bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CHUB) abandi bajyanwa mu bitaro bya Kabutare ndetse no mu ivuriro rya kaminuza, ni nyuma yo kuva gufata amafunguro ya nimugoroba muri imwe muri resitora ziri hanze y’ikigo bikaza kubatera ibibazo mu nda.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bubinyujije kuri Twitter buvuga ko bishobora kuba byatewe n’ibiryo bihumanye bariye.

“Ahagana saa 19h00 p.m tariki 19 Nzeri 2021, abanyeshuri 27 ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bajyanywe mu bitaro bya Kabutare, CHUB n’ivuriro rya kaminuza, birakekwako byaba byatewe n’ifunguro ry’umugoroba bafatiye muri resitora iri hanze y’ikigo ryaba rihumanyije, kuko bose bafatira amafunguro hamwe.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bukaba bwemeje ko abanyeshuri 20 muri 27 bari bajyanywe kwa muganga bamaze kuba bakira bagasubira mu kigo, gusa abagera kuri 7 bo baracyari kwa muganga, aho, abanyeshuri 4 bakirwariye CHUB naho 3 bakaba bari Kabutare. Gusa nabo ngo barimo koroherwa.

Ibi biryo bikekwako byari bihumanyijwe ari nabyo byatumye aba banyeshuri 27 bajyanwa kwa muganga babifatiye muri resitora iri hanze y’ikigo.

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku bufatanye n’Akarere ka Huye bakaba bagiye gukora ubugenzuzi ku mikorere y’amaresitora yose harimo nakikije ishuri mu rwego rwo gusuzuma isuku yazo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW