Abasirikare 4 ba RDF bamaze kugwa mu mirwano muri Mozambique

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yabwiye Anne Soy ukorera BBC ko u Rwanda rumaze gutakaza abasirikare bane ku rugamba rubera mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu gihe ibyihebe byishwemo abarenga 100.

Col Ronald Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (Archives)

Col Ronald Rwivanga yagize ati: “Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije.

“Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira.”

Uruhande rw’ingabo za Mozambique, zifatanyije iyi ntambara n’iz’u Rwanda, ntiruratangaza niba hari abo rwatakarije mu mirwano.

Tariki 29 Nyakanga 2021, nibwo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yaherukaga gutanga amakuru ajyanye n’urugamba rwo muri Mozambique mu kiganiro n’Abanyamakuru, yavuze ku mirwano ikomeye yabaye hagati ya tariki 24-28 Nyakanga 2021, gusa ntabwo yavuze ku baba bahasize ubuzima ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda cyangwa iza Mozambique zifatanyije.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,  Col Ronald Rwivanga icyo gihe yavuze ko ibikorwa bya gisirikare (operations) byabereye hagati y’ahitwa Awasse, na Mocimboa da Praia ndetse no hagati ya Mueda na Awasse.

Gusa, nyuma y’ayo matariki imirwano yarakomeje ndetse mu Turere twafashwe, abaturage bongera gusubira mu buzima busanzwe.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ingabo-za-rdf-ziri-muri-mozambique-zagabweho-ibitero-bibiri-ku-wa-gatatu-zica-inyeshyamba-3.html

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW