Abasirikare 5 bazamuwe ku ipeti rya Colonel

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare batanu abaha ipeti rya Colonel, barimo Patrick Nyirishema wahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na Regis Gatarayiha wayoboraga Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka akaba aheruka gusimbuzwa ACP Lynder Nkuranga.

Ikirango cy’ingabo z’u Rwanda

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryo kuri uyu wa 9 Nzeri rivuga ko Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, abagira Colonel.

Mu bazamuwe barimo Lt.Col Francis Regis Gatarayiha wagizwe Colonel ahabwa akazi ko kuba Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Ku wa 6 Nzeri, 2021 yasimbuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Office of Migration) na ACP Lynder Nkuranga, wari usasanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu.

Undi wazamuwe mu ntera uzwi mu nshingano zo kuyobora ibigo bya Leta ni Lt. Col Patrick Nyirishema, na we yagizwe Colonel, yahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga  2014 kugeza mu Ukuboza 2020, ubwo yasimburwaga na Dr. Ernest Nsabimana.

Abandi basirikare bahawe ipeti rya Colonel ni Lt. Col Aimable Rudahunga, Lt. Col Karangwa Caple Mwezi, na Lt. Col Lambert Sendegeya.

Ku wa 04 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera ba Offisiye babiri bari ku ipeti rya Lieutenant Colonel, ari bo Lt. Col Innocent Munyengango na Lt. Col Claver Karara abagira Colonel.

Col Innocent Munyengango wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant Colonel, nyuma yo kugirwa Colonel yahise ahabwa inshingano nshya, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri RDF “J5”

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yayoboye inama nkuru ya gisirikare, yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, muri Camp Kigali.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-kagame-yayoboye-inama-nkuru-yigisirikare-cyu-rwanda.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW