Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Nshimiyimana Amran uherutse gusinyira Musanze FC amasezerano yo kuzayikinira imyaka ibiri, yavuze ko iyi kipe yamuhaye byinshi biruta ibyo yahawe n’amwe mu makipe yakiniye yitwa ko akomeye kurusha ikipe ye nshya.
Si kenshi umukinnyi ashobora kuva mu makipe y’i Kigali nka Rayon Sports cyangwa APR FC ngo yerekeze mu Ntara gukinira ikipe zaho, ariko si n’ihame ko uwo mukinnyi atajya gukina hanze ya Kigali.
Mu minsi ishize, nibwo Nshimiyimana Amran yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri. Ibintu benshi bahise bavuga ko uyu mukinnyi wo hagati ashobora kuba ari mu mpera zo gukina ruhago bitewe n’amakipe y’amazina manini mu Rwanda yakiniye.
Abibaza ibi, Nshimiyimana yabasubije ko Musanze FC yamuhaye byinshi atigeze anahabwa muri amwe muri ayo makipe yitwa ko akomeye uyu mukinnyi yakiniye mbere yo kwerekeza mu Amajyaruguru y’u Rwanda.
Ati “Njyewe mu byo nkenera by’ubuzima bwa buri gihe, Musanze FC yarabimpaye kandi ibyo yampaye bindutira n’aho wenda hamwe naciye hitwa ngo ni mu Mujyi.”
Uyu mukinnyi ufite uburambe, yakomeje ashimangira ko ikipe ya Musanze FC ifite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe yitwa ko akomeye mu Rwanda.
Ati “Iyi kipe uko njyewe nayibonye, ifite ibintu biyemerera kurwanira bimwe amakipe akomeye yitwa ko arwanira. Ahubwo wenda kubishimangira ni cyo cyaburaho gato.”
Aha ni ho yakomeje avuga ko we nk’umukinnyi mukuru kandi watwaye ibikombe bya Shampiyona, agomba kuzarwanirira izina rye hanyuma barumuna be bakamufatiraho urugero rwo kurwana ku izina ry’ikipe yabo.
- Advertisement -
Nshimiyimana Amran yakiniye amakipe arimo AS Kigali FC, Police FC, APR FC na Rayon Sports yavuyemo mbere yo kwerekeza i Musanze. Ni umukinnyi kandi uhamagarwa mu ikipe y’igihugu, Amavubi.
UMUSEKE.RW