Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Nyuma yo kwemererwa gutangira imyitozo ariko habanje kuzuza ibisabwa, Ikipe ya AS Kigali Women FC ni yo igiye kubimburira izindi gutangira imyitozo itegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gusohora amabwiriza asabwa kubahirizwa kugira ngo ikipe z’abagore mu byiciro byombi, zibe zatangira imyitozo.
Ku ikubitiro, ikipe ya AS Kigali Women FC ni yo igiye gutangira mbere y’izindi, cyane ko inyotewe no kongera gutwara igikombe cya shampiyona iheruka mu 2018.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko iyi kipe izapimwa COVID-19 ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021. Nyuma y’uku gupimwa, izahita itangira imyitozo yitegura shampiyona ya 2021-2022.
Mu rwego rwo kuyongera imbaraga, AS Kigali Women yaguze abakinnyi babiri muri Scandinavia Women FC yo mu Karere ka Rubavu, Mukandayisenga Nadine na Ukwinkunda Jannette uzwi nka Jiji.
Uretse aba bakinnyi kandi, iyi kipe yagaruye umunyezamu, Nyirabashyitsi Judith ndetse yongerera amasezerano Nibagwire Sifa Gloria izana na Mutuyemariya Valentine ukina hagati afasha ba rutahizamu (8) yakuye muri Fatima Women FC y’i Musanze na myugariro w’ibumoso, Nyiransabera Milliam wavuye muri Rambura na myugariro w’iburyo, Ingabire Aline wavuye muri Rukoma Women FC.
Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 01 Ugushyingo 2021 irangire 02 Mata 2022. Buri kipe igomba kuzaba yamaze kwandikisha abakinnyi bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2021 ari nabwo buri kipe izaba yamaze kugaragaza amabara y’imyenda izambara mu mikino yakiriye.