“Bizatwara imyaka myinshi ngo tubone undi muraperi nka Jay Polly” P FLA

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuraperi P FLA wabanye na Jay Polly mu itsinda rya Tuff Gang ndetse bagiye banagongana cyane mu ndirimbo zagiye zumvikanamo amagambo y’ihangana (Beef) yahishuye ko Jay Polly yari umuhanzi w’umunyamwuga ndetse akwiriye icyubahiro gihambaye muri muzika nyarwanda.

                                         P FLA yashenguwe n’urupfu rw’umuvandimwe Jay Polly

P FLA yavuze ko atazibagirwa inama yagiye ahabwa na Jay Polly mu bihe bitandukanye zirimo izo kwirinda ibiyobyabwenge no guha imbaraga akazi.

Ati “Za 2008 Tuff Gang twese Jay Polly yaduhaga imbaraga, yari wa muntu utangiye kugira indi ntumbero zo kutazahora ku gasima, ya myaka twaririmbaga ibintu bikakaye we yakoraga indirimbo zinjiza twe tumupinga, twamwigiyeho byinshi.”

P FLA yashimangiye ko n’ubwo Jay Polly yari muto ku myaka kuri we ariko mu nama yajyaga amugira yitwaraga nkaho ari we mukuru.

Uyu muraperi avuga ko bari inshuti za hafi n’ubwo abantu benshi bari bazi ko bahora bashyamiranye nyamara mu buzima bwo hanze ya muzika bari inshuti magara.

P FLA avuga ko mu bihe bya nyuma aherukana na Jay Polly bari mu bihe byiza baganira basangira, icyo gihe bagarutse cyane kwisubirana ry’itsinda rya Tuff Gang.

Mu ndirimbo ‘Niyibizi’ ya Jay Polly, P FLA yavuze ko nyakwigendera yasaga nkaho ari kuririmba ibizamubaho.

Yavuze ko bakoranye indirimbo yitwa ‘No more drama’ mu rwego rwo gukuraho urujijo rw’abantu bumvaga ko badacana uwaka.

- Advertisement -

Ati “Ntago abantu bari babizi, ndi umunyamahirwe kuba yaransigiye iriya collabo, naramushimiye cyane kuba naragize amahirwe yo kugira inshuti nkawe, ubu nibwo ntangiye kumenya agaciro k’ibyo twanyuranyemo.”

P FLA yatangaje ko akimara kumva inkuru y’urupfu rwe yaguye mu kantu ku buryo atabashije kubyumva.

Ati “Nkigera kuri watsaap nasanze abantu bose babimbwiye mpita nkuraho telefone, sinabashije guhita mbyumva.”

P FLA yahishuye ko hari indirimbo ihuriyemo abahoze mu itsinda rya Tuff Gang yari irimo ikorerwa kwa Producer Devydenko, bari bategereje ko Jay Polly afungurwa nawe agashyiramo imirongo ikajya hanze.

Ati “Twari dufite indirimbo iri kwa Devydenko, Jay Polly niwe utari urimo twari dutegereje tuvuga ngo Mana bidukorere umu jeunne wacu atahe, ryari igaruka rya Tuff Gang.”

P FLA yasabye itangazamakuru guha agaciro ibihangano by’abaraperi ndetse n’ubutumwa batambutsa bakareka kujya bakina indirimbo zabo ari uko bitabye Imana.

Yagize ati “Babidukorere duhari ntibazategereze ko twitaba Imana ngo bakine indirimbo zacu, sinzongere kuzana indirimbo ngo muyikine ndi mu kiganiro muzongere kuyikina napfuye.”

Jay Polly benshi bakundaga kwita ‘Umwami Kabaka’ yamamaye mu muziki kuva mu myaka ya 2008. Yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, azize uburwayi butunguranye aho yari yajyanywe mu bitaro bya Muhima kuvurizwa.

Uyu muhanzi wari ufite imyaka 33, yitabye Imana asize abana babiri barimo umwe yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa babanye igihe kirekire nyuma bakaza gutandukana.

Abakunzi b’umuziki, inshuti ze n’abavandimwe bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari warigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko abari urubyiruko mu myaka ya 2010 kuzamura.

Gahunda yo guherekeza bwa nyuma Jay Polly iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021. Hagati ya saa yine na saa sita z’amanywa hari gahunda yo gufata umurambo we mu bitaro bya Kacyiru, saa sita kugeza saa munani kumusezeraho no kumusengera iwe mu rugo aho yari atuye i Kibagabaga,arashingurwa i Rusororo.

Reba indirimbo No more Drama P FLA aheruka gukorana na Jay Polly

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW