Bugesera: Abasoje ibiganiro by’abashakanye basabwe kuba intumwa zigisha uburinganire

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera, hasozwa Ibiganiro by’abashakanye muri gahunda y’uruhare rw’abagabo mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no guhindura imyumvire ishingiye kuri Jenda, Abagabo 142 n’abo bashakanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Kanama 2021 basabwe kuba intumwa zigisha uburinganire mu miryango.

Abagize imiryango yitabiriye ibiganiro by’abashakanye babanaga mumakimbirane

Ni imiryango ivuga ko yahoraga mu ntonganya ndetse n’amakimbirane akomeye, bavuga ko mbere y’uko umushinga wa Women for Women- Rwanda ugera mu Murenge wa Mareba hari ingo nyinshi zabanaga zidacana uwaka.

Ntabomvura Vincent  utuye mu Murenge wa Mareba mu Kagari ka Rugarama, yavuze ko yajyaga ahoza umugore we ku nkeke, akamuca inyuma ariko ubu yabashije kumenya ihohoterwa rishingiye ku mutungo nshenguramutima.

Ati” Nari ngeze aho gufata amafaranga nkajya mu bandi bagore hakaba n’ubwo ntarara mu rugo rwanjye.”

Umugore wa Ntabomvura witwa Kubwimana Epiphanie yavuze ko yahoraga mu marira ariko kubera inyigisho bahawe bakaba babanye neza banakorera hamwe ibikorwa biteza imbere urugo rwabo.

Uwitwa Rizinde Innocent avuga ko n’ubwo yakoreraga amafaranga umugore we atari yemerewe kubona n’igiceri cye, asobanura ko amafaranga yari ayo kunywera inzoga ku buryo yajyaga ayahisha mu muvovo w’insina kugira ngo umugore we atayamwiba akayakoresha imirimo yo mu rugo.

Umugore we, Mukankaka Liberee yavuze ko ubwo umugabo we yitabiraga amahugurwa ya Women for Women, yatashye amusaba imbabazi amubwira ko atazongera ku mukubitira ubuntu, mu myaka ibiri uyu mushinga umaze mu Murenge wa Mareba bakaba bamaze kwiteza imbere.

Ati “Ni umugabo utaravugaga no muri quartier,asigaye anyura mu baturanyi akabasuhuza”

Ndayambaje Emmanuel na Mukanyandwi Epiphanie bavuze ko nyuma yo kwitabira inyigisho z’uyu mushinga amakimbirane mu rugo rwabo yarandutse bakaba bakataje mu bikorwa byo kwiteza imbere, basezeranye imbere y’amaegeko.

- Advertisement -

Ndayambaje ati ” Ubu banyita Boss ! ubusinzi no guhohotera umugore wanjye byarashize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba, Umulisa Marie Claire yavuze ko kuba uyu mushinga waratekereje no ku bagabo byagabanyije ibirego yakiraga ku Murenge byerekeye ihohoterwa ryo mu ngo.

Ati ” Turashima ko hahuguwe imiryango 150, umugore agahugurwa n’umugabo, uburinganire buvugwa abantu bari barabufashe uko butari, kuba abagabo baraje hano ni uguca imyumvire idahwitse ku buringanire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba, Umulisa Marie Claire na Uwimana Antoinette, umuyobozi mukuru wa Women for Women Rwanda

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Bugesera, Sebatware Majellan yibukije abitabiriye ibiganiro ko bagomba kuba umusemburo w’uburinganire mu miryango bakera imbuto.

Ati ” Intumwa za Yesu/Yezu zari 12 none mwebwe muri imiryango 142, mugende mukwire Umurenge wose n’Igihugu kandi tuzabashyigikira muri uru rugendo, nta rugo rwatera imbere rurimo amakimbirane.”

Umuyobozi wa Women for Women Rwanda, Uwimana Antoinette yashimye abitabiriye ibiganiro by’abashakanye abizeza ubufatanye mu bikorwa byose by’iterambere ashima ubwitange no guhinduka bagize muri bo.

Ati ” Birigaragaza, hari aho mwavuye n’aho mugeze, ni urugendo mugomba gukomeza kandi tuzabashyigikira, turashima n’ubuyobozi bwatubaye hafi kugira ngo iki gikorwa kigende neza.”

Uwimana Antoinette yavuze ko icyiciro cyasojwe cy’ibiganiro by’abashakanye ari icyo gufasha abagabo bafite abagore bari muri gahunda za Women for Women guhindura imyumvire bakagira imyitwarire ishyigikira uburinganire n’iterambere ry’abagore.

Icyiciro cy’ibiganiro by’abashakanye cyitabiriwe n’abagabo 150 bafite abo bashakanye bari muri gahunda za Women for Women, hiyongereyeho abagabo 20 bahagarariye inzego zitandukanye, ingo 42 zasezeranye imbere y’amategeko, ingo 2 zaratandukanye mu gihe hari abagenerwabikorwa bane bitabye Imana.

Ni gahunda ishyirwa mu bikorwa na Women for Women Rwanda ku nkunga ya Cartier Philanthropy, ikaba izamara imyaka 5(2019-2024) ikorera mu Mirenge ya Mareba na Gashora mu Karere ka Bugesera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ntabomvura Vincent n’umugore we Kubwimana Epiphanie bavuga ko babanye neza nyuma yo guhugurwa ku biganiro by’abashakanye
Rizinde Innocent na Mukankaka Liberee bafitanye abana bakuru, mbere y’ibi biganiro nta n’uwahaga mwaramutse mugenzi we
Ndayambaje Emmanuel na Mukanyandwi Epiphanie nyuma y’ibiganiro byabashakanye ubu basezeranye imbere y’amategeko
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Bugesera, Sebatware Majellan

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW