Burera: Hatangiye kubakwa ibiro by’Akarere bisimbura ibyubatswe mu 1986

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, yatangije imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera, Imirimo yo gutangiza iyi nyubako  yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, ibera mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye ari naho izaba iherereye.

Iyubakwa ry’ibiro by’Akarere bishya ryatangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Akarere ka Burera gasanzwe gakorera mu biro biherereye mu Kagari ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye, byubatswe mu mwaka w’1986, icyo gihe bikaba byarakoreragamo ibiro by’icyahoze ari sous-perefegitura ya Kirambo.

Mu rugendo yagiriye mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, yashyize  ibuye ry’ifatizo aho ibiro by’Akarere biri kubakwa  maze asaba abaturage kuyigira iyabo ndetse ko bakwiye kuyibonamo nk’ igisubizo cy’imiyoborere myiza begerejwe.

Minisitiri Gatabazi, yabasabye   kwirinda ibishobora kwangiza iki gikorwaremezo cyabegerejwe.

Yagize ati: “Ni inyubako ikwiye kuba ikimenyetso cy’imiyoborere myiza, ishingiye ku guha abaturage serivisi nziza no kuzibahera ahantu hagezweho, kandi hasobanutse.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturiye iyi nyubako igiye kubakwa  kubyaza amahirwe begerejwe

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko muri iki gihe igiye kumara yubakwa, abaturage benshi n’abacuruzi, bahaboneye akazi kabahemba. Nibatangire bakoreshe neza izo nyungu bahabonera, kugira ngo imibereho y’ubuzima bwabo izarusheho kuba myiza uko iminsi ishira, babikesha amafaranga bazaba bahembwa”.

Yabijeje ko Ubuyobozi bw’Igihugu butazahwema gukora ibishoboka byose, ngo inzego z’ibanze zikorere ahantu hajyanye n’igihe, hagamijwe kunoza akazi kazo no koroshya serivisi zitanga ku bazigana, kugira ngo n’iterambere ryihute.

- Advertisement -

Imirimo yo kubaka ibi bishya, izamara igihe cy’imyaka ibiri. Itware asaga miliyari eshatu y’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye kuba igiye gutuma haba abakozi n’abagana Akarere bakorera ahantu hisanzuye, igiye gutuma umubare mwinshi wiganjemo urubyiruko uva mu bushomeri kuko uzahabwa akazi mu kubaka iyo nyubako.

Akarere ka Burera ni kamwe  mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru twakoreraga ahantu hato kandi hashaje. Ni mu gihe kandi  utwa Musanze na Rulindo hagishakishwa ubushobozi bwo kutwubakira aho gukorera hagutse kandi hagezweho.

Iyi nyubaka izatwara asaga miliyari eshatu y’amafaranga y’u Rwanda.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW