Burera: Mayor yizeje ubufasha umuturage wasiragiye inshuro 69 ashaka icyangombwa cy’ubutaka

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuturage utuye mu Murenge wa Rugengabali, wo mu Karere ka Burera, avuga ko yirutse ku cyangombwa cy’ubutaka inshuro 69 agasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura kuko atarakibona, Umuyobozi w’Akarere yasabye inzego zibishinzwe gufasha uyu muturage ku buryo icyangomwa cye kiboneka bitarenze ukwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal aganira n’abaturage

Turikunkiko Emmanuel wo mu Kagari ka Rukandabyuma avuga ko hashize imyaka 5 atangiye gukurikirana ikibazo cy’ubutaka bwe bwari bwaranditsweho amakimbirane, ariko kugeza magingo aya kikaba kitarakemuka, kandi ubutaka yarabutsindiye ndetse n’uwabushyize mu makimbirane yarabihaniwe.

Yagize ati “Babaruye ubutaka mbura icyangomwa, ngiye kubaza i Musanze bambwira ko utuka bwanjye buri mu makimbwirane. Ushinzwe ubutaka ku Murenge yansabye kugana inzira y’Abunzi ndatsinda, nateje kashe mpuruza kugira ngo mbone icyangombwa. Maze kugera ku Karere inshuro 69 nshaka iki icyangombwa, ariko sindakibona. Niyambaje na Gitifu w’Umurenge, icyo nshaka ni icyangombwa cyanjye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko nubwo atinjiye mu mizi y’iki kibazo, ariko intandaro y’ibibazo nk’ibi yagiye ituruka ku idindira ry’imitangire ya  serivisi z’ubutaka mu bihe byahise.

Avuga ko kuri ubu hari serivisi zatangirwaga ku Ntara zitangirwa ku Karere, bityo iki kikaba ari igisubizo ku bibazo by’ubutaka.

Yagize ati “Kuri ubu turishimira ko hari serivisi zimwe na zimwe z’ubutaka zitangirwa ku Karere aho kuba ku Ntara nk’uko byahoze. Nubwo nasabye ko kiriya kibazo cyakemurwa bitarenze ukwezi, umukozi w’Akarere yakinsobanuriye, nasanze ari ikibazo cyoroshye ku buryo atari na ngombwa ko gitwara ukwezi. Nanjye ndaza kubikurikirana ku buryo bitazagerayo kuko gukemura ibibazo by’abaturage ni inshigano dufite twese.

Mu bindi bibazo byagaragajwe n’abaturage harimo ubuhemu bushungiye ku bugure bw’ubutaka, aho hari abamara kwishyurwa ntibakore ihererekanya ry’ubutaka (mutation) kubo bagurishije.

Umuyoboyi w’Akarere yasabye abaturage kwirinda amasezerano asa n’ubwiru akorewe hagati yabo ubwabo, kuko iyo habaye ikibazo bibashora mu manza. Barashishikarizwa kujya bakorera amasezerano imbere ya Noteri mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka.

- Advertisement -

Ati “Buri serivisi y’ubutaka igira amafaranga yayo. Iyo umunturage agiye gusiragirira mu manza kubera ko yanyuze mu nzira zidakwiye, atakaza amafaranga menshi kurenza ayo yagatanze mu nzira zikwiye. Icy’ingezi ni uko umuturage amenya uburenganzira bwe. Turabashishikariza kujya bakorera amasezerano yabo imbere ya Noteri, kuko iyo habaye ikibazo, kugikemura biroroha. Tuzakomeza ubukangurambaga kuburyo abaturage bazasobanukirwa.

Muri aka karere ka Burera hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango ahanini ashingira ku mitungo (ubutaka), abaturage basobanuriwe uburyo izungura rikorwamo, ugomba kuzungura ndetse n’uzungurwa uwo ari we.

Basabwe kandi kujya babana barasezeranye mu mategeko kugira ngo bagire uburenganzira bungana ku mitungo, kuko umugore ubana n’umugabo batasezeranye aba ari nk’inshoreke.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Murenge wa Rugengabali buzagera mu Mirenge 17 yose igize aka karere, mu ntego yabwo, buzibanda ku kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage b’aka karere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ibibazo by’abaturage muri uyu murenge biganjemo iby’uburiganya bushingiye ku bugure bw’ubutaka
Abaturage basabwa gukora amasezerano akurikije amategeko

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/ BURERA