Fulgence B yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka 11

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi Fulgence Bigirimana wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Fulgence B mu myaka yashize akaza kuwuhagarika, yongeye kuwugarukamo ahereye ku ndirimbo nshya yise ‘Ruraryoha’.

Fulgence Bigirimana uzwi nka Fulgence B yagarutse mu muziki nta gusubira inyuma.

Fulgence B yigize kugacishaho mu ndirimbo zirimo nka Unsange, Nyamusaninyange, Ikigusha n’izindi zirimo iyo yahimbiye Radio Salus  muri 2008.

Mu kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka 11 yahereye ku ndirimbo y’urukundo yizeye ko iri bukangure inyenyeri y’ubuhanzi yari yarasinziriye muri we.

Iyi ndirimbo yise “Ruraryoha” yagarukanye mu ruhando rwa muzika irimo ubutumwa bw’urukundo, yiganjemo imitoma iryoheye amatwi iherekejwe n’ikina nkuru yafatiwe mu cyaro cyo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, yahishuye ko yari yarahagaritse umuziki kubera ibibazo by’amikoro kugira ngo abanze yite ku muryango we.

Ati “Byari bigoye kugira ngo umuntu abone amafaranga avuye mu muziki.”

Yavuze ko icyamufashije kureka ubuhanzi, ari uko yumvaga yifuza kugira umurongo w’ubuzima.

Gusa yavugaga ko ubuhanzi ntaho bujya kuko igihe icyo ari cyo cyose yabisubiramo.

- Advertisement -

Fulgence B yari yahagaritse umuziki nyuma y’imyaka itatu gusa awukora (2007-2010).

Atarahagarika umuziki, Fulgence B ari mu bahanzi bari bagezweho kuko indirimbo ze zabaye ikimenyabose mu gihugu no mu baturanyi i Burundi, yagezeho yitwa ‘Nyirimitoma’ kubera uburyo yatondekaga amagambo akanyura abari mu munyenga w’urukundo.

Yabwiye UMUSEKE ko n’ubwo ikibazo cy’ubushobozi kitari ku rwego ruhambaye ariko yiteguye guhatana mu ruhando rwa muzika nyarwanda agasarura ku matunda yabiriye ibyuya.

Uyu muhanzi utuye mu Karere ka Gakenke avuga ko n’ubwo ikibuga cyahindutse yizeye ko itangazamakuru riri kw’isonga mu bizamufasha kongera gusabana n’abakunzi be.

Ati “Mfite ikizere ko Imana izakorera mu bitangazamakuru, abankunze kera nibamfashe banankundishe iki kiragano gishya, abakunzi b’umuziki ndabizi bazamfasha nanjye sinzabatenguha.”

Akomeza agira ati “Iyi n’intangiriro yo kugaruka mu muziki ubudasubira inyuma kugeza nsoje misiyo ya hano ku isi.”

Fulgence B yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyamusaninyange’, ‘Unsange’, ‘Ntirugurwa’, ‘Ikigusha’ n’izindi.

Reba indirimbo nshya Ruraryoha ya Fulgence B

https://www.youtube.com/watch?v=x0j0boR955c