Gukingira miliyoni zirenga ebyiri ni intambwe ikomeye ariko urugendo rurakomeje-Min Dr Ngamije

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu gihe u Rwanda rumaze gukingira abarenga miliyoni ebyiri Minisitri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yagaragaje ko ari intambwe ikomeye imaze guterwa gusa ngo urugendo ruarakomeje.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yagaragaje ko kuba hamaze gukingirwa miliyino ebyeri zirenga ari intambwe ikomeye gusa bakomeje uregendo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Nzeri 2021 ryagarageje ko kuba 21% by’abateganywa gukingirwa mu Rwanda bamaze gukngirwa ari intambwe ikomeye.

Imibare y’iyi minisiteri ya tariki 26 Nzeri 2021, igaragaza ko ijanisha kubandura Covid-19 bashya mu minsi irindwi ishize ari 1.9%. ni mu gihe abamaze guhabwa doze ya mbere mu Rwanda banganaga na 2,099,305 naho abamaze gukingirwa bakangana na 1,640,974.

Iyi miibare y’abamaze gukingirwa niho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yahereye avuga ko ari intambwe ikomeye imaze guterwa.

Ati “Kuba tumaze gukingira abantu barenga miliyoni ebyiri ni intambwe ikomeye tumaze gutera, ariko urugendo rurakomeje.”

Minisitiri Dr. Daniel Ngamije  yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye ngo inkingo ziboneke. Biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira30% barakingiwe.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe kandi irashimira abafatanyabikorwa bose badutera ingabo mu bitugu kugirango inkingo ziboneke kandi zigere ku baturage bacu. Turateganya ko mu mpera z’uyu mwaka tugomba kuba twamaze gukingira abantu bagera kuri 30% by’abagomba gukingirwa.”

Niba mu Rwanda abagomba gukingirwa bageze kuri 21%, bivuze ko mu gihe umwaka ubura amezi atatu n’iminsi mike kugirango 30% harabura inkingo zo gukingira abangana ni % by’abagomba gukingirwa.

- Advertisement -

Inkingo za Covid-19 zisaga 3,659,310 zakiriwe n’u Rwanda, ni inkingo zabonetse biciye muri gahunda yo gusaranganya inkingo ya Covax, gahunda yashyizweho n’Ubumwe bw’Uburayi AVAT ndetse izindi zigera mu Rwanda mu rwego rw’ubutwererane u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu.

Hari kandi inkingo zaguzwe na leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi.

Izi mbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu gukingira abaturage Covid-19 zatumye umubare w’abandura ugabanuka uva ku 10% mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2021, aho kugeza ubu ugeze munsi ya 3%.

Kuba Covid-19 ikomeje gucisha make, byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021, ikomorera bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe bidakora harimo utubari twari tumaze amezi 18 dufunze. Byongeye kandi amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo yigizwa hejuru agezwa saa tanu z’ijoro mu gihugu hose uretse uturere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare tugifite ubwandu bwa Covid-19 bukiri hejuru.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW