Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu Mudugudu w’Akarehe mu Kagari ka Buntazi, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye haravugwa abantu 15 bikekwa ko ari abajura bishwemo 2 nyuma yo gusagarira irondo rigatabaza abaturage.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nzeri 2021 nibwo hari abantu bikekwa ko ari abajura bagera muri 15 bateye mu isantere ya Rushubi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buntazi, Muhayishema Sixbert yabwiye UMUSEKE ko abo bantu bahuye n’irondo ribahagaritse baranga ahubwo batangira kubatera amabuye maze ritabaza abaturage.
Ati “Bari itsinda ry’abantu 15 bahuye n’irondo bararisagarira baritera amabuye na ryo riratabaza abaturage baraza, batatu muri bo barabafata ariko babiri barakubitwa barapfa.”
Gitifu Muhayishema yakomeje avuga ko abo bantu bafatanwe intwaro gakondo ariko bari bataratangira kwinjira mu nzu z’abantu, agasaba abantu kwicungira umutekano bakirinda kwihanira.
Ati “Bariya bapfuye kandi bishwe n’abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yemereye UMUSEKE ko ibi byabaye ndetse ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abari bagize ririya tsinda.
Ati “Ni byo koko hari ‘case’ yabaye ariko iracyari mu iperereza, ntiharamenyekana ababigizemo uruhare ariko icyagaragaye ni uko hari abantu bakekwagwaho ubujura bari baje kwiba mu Kagari ka Buntazi.”
- Advertisement -
Twabajije aho abo bantu bari bavuye, Mayor avuga ko bigoye kuhamenya kuko nta myirondoro bari bafite, gusa ngo hekekwa ko bavuye mu Mirenge ituranye na Karama yo mu Karere ka Nyaruguru.
Ku butumwa yahaye abaturage ati “Nta muturage ubundi wemerewe kwihanira, umuco wo gutabarana ni mwiza kandi turawushyigikiye, abaturage tubasaba gukomeza ingamba zo gukaza umutekano n’uko gutabarana kugaragara, ariko nta muturage wemerewe kwihanira n’undi uri mu nshingano izo ari zo zose, icyo dusaba ari umunyacyaha wese wafashwe yagezwa imbere y’ubuyobozi nk’uko amategeko abiteganya, ubundi butumwa ni uko hakorwa iperereza hakamenyekana ukuri kuri urwo rupfu.”
Amakuru UMUSEKE wamenye uyakesha abayobozi ba hariya ni uko muri kariya gace hamaze igihe havugwa ikibazo cy’ubujura, RIB ikaba yatangiye iperereza.
Dukora iyi nkuru nta muntu wari wagatawe muri yombi. Mayor yatubwiye ko biri mu iperereza.
Turagerageza kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE