Imyotsi yavaga mu ruganda rwa SteelRwa yashakiwe igisubizo, abaturage barabyishimiye

Ubwo ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyari mu igenzura ry’imuka isohorwa n’inganda abaturiye uruganda rwa  SteelRwa bagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yabateraga imungenge ubu yagabanute ngo bitakimeze nka mbere.

Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije mu igenzura bareba ingano y’umwuka uruganda rwa SteelRwa rusohora niba idahumanya ikirere

Musengimana Sylvie utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya, Akagali ka Cyarukamba mu Mudugudu Kabenda yavuze ko imyotsi yavaga mu ruganda rwa SteelRwa yababangamiraga ikabatera indwara.

Ati “Mbere uruganda rwa SteelRwa rwazamuraga imyotsi ikava mu byuma ibintu by’ibishingwe bikaba byatakara  ku buryo bishobora kujya mu mazi, mu maso, abana bato  bagiraga ikibazo mu myanya y’ubuhumekero ariko ubu byaragabanutse nyuma y’inama y’Abayobozi bigeye hamwe uko iki kibazo cyakemuka, nama yatanze umusaruro imyotsi ntabwo ikidutera nka mbere.

Musengimana Sylvie yakomeje ashima Leta kuba yarabashije gukurikirana ikibazo cy’iyo myotsi yababangamiraga.

Kamana Jean Marie Vianney yavuze ko ingaruka babonaga yari uko amazi ava mu nzu baretse babonaga asa n’umukara kandi ugasanga ntakintu bayakoreha ariko ubu ngo ntakibazo bafite.

Ati ”Imyotsi ntabwo yashize burundu, ariko ntabwo bikimeze nka mbere ubu nta kibazo dufite cy’imyotsi , byarakemutse.”

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa SteelRwa, Sandeep Phadnis asobanura ko bakoze ibishoboka byose bashora miliyoni 400Frw bagura imashini ibafasha gukumira imyuka iva mu mashini zishongesha ibyuma.

Ati “Twashoye ibihumbi 400USD kugira ngo tugure ibikoresho byinshi, dushaka uburyo bwo gukemura iki kibazo. Iri shoramari turacyaryongera, hari ibintu byinshi byahindutse, uko ibihe bigenda bisimburana hagenda habaho impinduka.”

Yavuze ko ibyuka byazamukaga mu kirere, umuyaga ukabitwara ubu ngo ntibikizamuka biguma hasi.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) Munyazikwiye Faustin yavuze ko kimwe n’izindi nganda zitandukanye zisohora imyotsi ishobora kwangiza umwuka duhumeka, basabwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ntiburenze ibipimo ntarengwa cy’imyuka ijya mu kirere.

Ati “Uretse n’izo nganda n’abazituriye bagomba gusobanurirwa bakerekwa ko za mpungenge bari bafite mbere cyangwa se n’izo bashobora kugira uyu munsi zidahari, cyangwa zagabanutse.”

Kugenzura ibyuka bisohorwa n’inganda byakorewe no mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali hanarebwe uko umwuka muri iki kirere uhagaze.

Munyazikwiye Faustin yakomeje avuga ko mu bice bya Nyabugogo, Kimironko na Gisimenti (Remera), ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere biri hejuru biri mu ibara ry’umutuku.

Iyo biri mu ibara ry’umutuku ni uko ibipimo biba bimeze nabi, bishobora kuba byanagira ingaruka mbi mu bantu, ariko iyo urebye mu Mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi no muri Special Economic Zone biri mu ibara rya orange.

Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango wita ku bidukikije bugaragaza ko buri mwaka abana milioni 7 bavuka igihe kitageze bahitanwa n’ihumanywa ry’ikirere.

Buri tariki 7 Nzeri  u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwuka mwiza n’ikirere gikeye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Umwaka udahumanye ni isoko y’ubuzima buzira umuze ku Isi”.

Imashini uruganda rwaguze kugira imyuka itajya mu baturage ahubwo ijye ijya ahabugenewe
Mu mifuka harimo ifu ituruka mu myuka ihumanya ikirere , iyo fu bawugurisha mu bindi bihugu bakabibyazamo umusaruro
Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA) Munyazikwiye Faustin yavuze ko kimwe n’izindi nganda zitandukanye zisohora imyotsi ishobora kwangiza umwuka duhumeka nuko baba

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW