Inzozi za Musare wifuza gukoresha ubugeni mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Musare Paradis ni umwe mu basore bafite impano yihariye mu gukora ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku gushushanya akoreshe ikaramu y’igiti (crayon), abifatanya n’ubuhanzi bw’indirimbo, ubusizi afite inzozi zo gushinga ikigo gifasha urubyiruko rufite impano.

                                          Musare Paradis umuhanzi akaba n’umunyabugeni mu gushushanya

Musare yatangiye gushushanya ku nkuta z’amazu mu mwaka wi 1998 mbere yo gutangira amashuri abanza, yari afite imyaka 6 y’amavuko , ubu abikora nk’umwuga we abasha gukuramo ibintu nkenerwa bimwe na bimwe.

Avuga ko kuva akiri umwana yabikundaga cyane ariko akumva nta muntu wapfa kubikora nk’akazi.

Ati “Narabikundaga, narabikoraga, ariko numvaga nta muntu wabigira umwuga. Maze kubimenya nabyihuguyeho, nza kubikunda cyane mpita mbigira umwuga.”

Avuga ko mu mashuri abanza yahuye n’imbogamizi zo kuba abarimu muri kiriya gihe batarahaga agaciro umwana ufite impano yo gushushanya, ashima ko ubu hari amashuri abyigisha nawe akaba afite inzozi zo kuzashinga ikigo cy’ibyigisha.

Yagize ati “Impano yanjye muri icyo gihe yabuze uyibungabunga nkomeza guhatwa nayo kugeza ubwo ntangiye kubikora, abana bafite impano yo gushushanya ubu bafite amahirwe menshi.”

Uretse gukora ibishushanyo uyu musore ni umusizi ndetse n’umuhanzi w’indirimbo ziganjemo izigisha urubyiruko gukunda igihugu no gukura amaboko mu mifuka.

Ati “Ntabwo aribyo nkora gusa. Ndi umusizi, nkaba umuhanzi w’indirimbo ariko nkakora n’ibindi byinshi byo mu bugeni. Ninjiza nk’abandi bahanzi bose, iyo nakoze ibihangano bigakundwa bikanagurwa nibwo ninjiza.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Mu ntumbero za Musare Paradis ashaka gukorana n’abantu batandukanye akagera ku yindi ntambwe agakoresha ubugeni mu bijyanye n’imitekerereze.

Ati “Mfite imishinga myinshi itandukanye, nifuza gukorana n’abantu batandukanye. Muri make nifuza kugera ku yindi ntambwe ndashaka no gukoresha ubugeni mu bijyanye n’imitekerereze.”

Akomeza agira ati “Ubugeni ntabwo ari umutako gusa. Ushobora gufasha umuntu washushanyije mu buryo bwo kugaragaza amarangamutima n’ubibonye hari icyo bishobora kumufasha mu mitekerereze ye.”

Asaba inzego za leta zifite ubuhanzi mu nshingano kujya bafasha abanyabugeni uko babishoboye, bagaha agaciro ibihangano by’Abanyarwanda.

Musare Paradis mu mwaka wa 2020,nibwo yatangiye gukora indirimbo za Gakondo n’izo kuramya  no guhimbaza Imana mu buryo bwa kinyamwuga.

Ibyo guhimba imivugo, ibisigo no gushushanya yabitangiye muri 2010 akomoye ubuhanga ku musizi w’Umunyarwanda Assoumpta Happy Umwagarwa wanditse izina rikomeye muri iki gisata.

Mu mwaka wa 2019 afatanyije n’umusizi ‘ Cyuzuzo Rosine’ bashyize hanze umuvugo bise ‘Nta tetero nta mutuzo’ usohoka mu Cyunamo, bongera kwandikana inkuru yitwa ‘Kuki wambabaje’ mu buryo bw’amajwi, n’umuvugo witwa ‘Rwanda wambyaye’.

Azwi kandi ku ndirimbo yise ‘Tujishure Ibisabo’, Igaragaramo isengesho risabira igihugu cy’u Rwanda, igahumuriza abafite imitima imenetse n’izindi zitandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW