Iyo ushyize u Rwanda imbere, bikubera intwaro yo kudatsindwa-Hon Bamporiki

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu mahugurwa y’iminsi 10 ari kubera mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yavuze ko iyo ushyize u Rwanda imbere bikubera intwaro yo kudatsindwa asaba urubyiruko gushyira imbere igihugu kurusha inyungu zabo bwite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yabwiye ko u Rwanda ari urwa bose buri wese afite inshingano zo kururinda.

Ni amahugurwa y’iminsi 10 agamije guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, magendu no kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko bikunze kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru cyane mu Mirenge y’Uturere twa Burera na Gicumbi ihana imipaka n’Igihugu cy’Ubugande.

Ni amahugurwa yatangiye kuwa 27 Nzeri 2021 yitabirwa n’abasore n’inkumi 436 bagiye kunganira mu guhangana no gukumira ibibazo byugarije abiganjemo urubyiruko no kugira uruhare mu kurinda ibyambu bikoreshwa mu bikorwa bitemewe.

Abasore n’inkumi bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko biteguye ko ubumenyi bazakuramo buziyongera ku bushake bafite bwo kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ibikorwa byo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Biyemeje kandi guhangana no guhashya ibikorwa birimo gutunda no kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge na magendu.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yibukije uru rubyiruko ko Igihugu ari icy’abanyarwanda bose  bityo ko buri wese ahamagarirwa kugikunda no kugira uruhare mu guharanira ko gitekana no guhora yiteguye ku kirwanirira.

Yagize ati “Iyo ushyize u Rwanda imbere, bikubera intwaro yo kudatsindwa.”

Mu kiganiro “Isanomuzi iduhuza”, Hon Bamporiki yibukije uru rubyiruko guhora bazirikana gushyira imbere inyungu z’u Rwanda mbere y’izabo bwite, kuko ari byo bizabashoboza gutahiriza umugozi umwe mu nshingano bagiye kujyamo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yavuze ko ikigamijwe ari uguhangana n’ibiyobyabwenge na magendu ndetse no kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko icyo bitezweho ari ukugira uruhare rufatika mu guharika burundu ibyo bikorwa bitemewe.
Guverineri Nyirarugero akaba yabasabye kuzarangwa n’ubunyangamugayo n’imyitwarire myiza mu nshingano bahamagariwe no kuzirinda icyo ari cyo cyose cyazanduza isura yabo, harimo gukingira ikibaba abinjiza ibiyobobyabwenge na magendu, ruswa n’ibindi. Yabijeje kandi ko ubuyobozi buzabahora hafi mu muri izo nshingano bazaba barimo.
Urubyiruko ruvuga ko rugiye guhangana n’abinjiza ibyiyobyabwenge na magendu.
Hon Bamporiki Edouard ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabamenyesheje ko ikigamijwe ari uguhangana n’ibiyobyabwenge na magendu ndetse no kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hon Bamporiki Edouard yabibukije guhora bazirikana gushyira imbere inyungu z’u Rwanda mbere y’izabo bwite.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW