Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu Rwanda gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko mu ngingo ya 123 n’iya 124 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2019, mu ngingo yaryo ya 125 riha amahirwe ibyiciro bimwe kwemererwa gukuramo inda igihe byemejwe na muganga ubifitiye ububasha.
Abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’ubuzima, abanyamadini, abangavu batewe inda imburagihe n’ababyeyi babo n’abakora uburaya mu Karere ka Kamonyi basobanuriwe ririya tegeko n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ubuzima (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima.
Impuguke mu buzima, Hon Mporanyi Theobald, umwe mu itsinda rya HDI-Rwanda akaba yari muri iki gikorwa nk’impuguke Ngishwanama, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abantu ko abatwara inda zitifujwe bafite uburenganzira bwo kuzikuramo mu gihe byemejwe, bityo ngo bikavana urujijo ku bavuga ko mu Rwanda hari itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.
Ati “Hari bamwe baba badasobanukiwe amategeko, gukora ubu bukangurambaga bigamije kumenyesha abantu kumva ko hari itegeko ribafasha. Ibyo byose twerekanye aho bikorerwa harimo ibitaro byemewe kandi bigakorwa n’umuganga wemewe.”
Ingingo ya 125 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:
*Abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.
Iri tegeko kandi ntirireba abana batewe inda gusa kuko buri mugore n’umukobwa bafite uburenganzira bwo gukuramo inda hatitawe ku kigero cy’imyaka ariko akaba yujuje ibisabwa.
Itegeko rivuga ko umuntu wemerewe gukuramo inda ari umuganga wemewe n’amategeko.
- Advertisement -
Iri tegeko risobanura ko umwana utujuje imyaka 18 y’ubukure adashaka ko inda ye ikurwamo hubahirizwa icyemezo cy’umwana.
Hon Mporanyi yakomeje agira ati “Hari abitiranyaga itegeko bakavuga ko hari iryo gukuramo inda mu Rwanda ariko ntarihari. Hari benshi baduhaye ubuhamya bagiye mu buvuzi bwa Kinyarwanda bikabaviramo ingaruka zitandukanye.”
Akomeza avuga ko HDI-Rwanda yumva ntawe ukwiye kuvutswa uburenganzira itegeko rimwemerera, asobanura ko HDI itanga umurongo abantu bakayigana ikabafasha ndetse n’ubukangurambaga bakora buzatanga umusaruro n’ubwo kwigisha ari uguhozaho.
Bamwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga basabye ko abafite ubushobozi buke bwo gufashwa guhabwa serivise yo gukurirwamo inda babyemerewe bakoroherezwa cyane cyane urubyiruko, ngo kugera ku bitaro by’Akarere n’ahandi hemewe bikorerwa bigora bamwe.
Bavuga ko bajya bafashwa biciye mu bigo by’urubyiruko biri hirya no hino mu gihugu ariho bahereye batuma HDI kubakorera ubuvugizi.
Ku rundi ruhande, Iyumva Jean Paul, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko rwa Kamonyi, yasabye ko itegeko ribuza abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 guhabwa serivise zo kuboneza urubyaro ryavugururwa, kuko ababyaye batarageza iyo myaka bagakwiye gufashwa, gusa ngo bungukiye byinshi muri ubu bukangurambaga.
Yagize ati “Twari tuziko kugirango umuntu yemererwe gukuramo inda bisaba kujya mu nkiko, none twasanze byoroshye iyo umuntu ari mu byiciro byavuzwe byemerewe kuyikuramo. Abana bari munsi y’imyaka 18 hari abatugana bashaka kuboneza urubyaro ariko nti twabafasha kuko ushobora kubafasha byagira ikibazo tukagongwa n’itegeko ribibabuza. Byakabaye byiza itegeko rihinduwe nk’abamaze kubyara batarageza imyaka 18 bakemererwa kuko usanga bamwe bongera kubyara.”
Uwihanganye Gaudance ukuriye inama y’abagore mu Murenge wa Runda yavuze ko bagiye kurushaho gusobanurira abashora mu buraya abana b’abakobwa ko hari amategeko abihana, gusa ngo bakwiye kureka kurarikira akaryoshye gatuma bishora mu buraya.
Ati “Hari igihe ubona abana bato bashorwa mu buraya n’abantu bakuru, ubu tugiye kurushaho kubegera duhereye kuri abo bakuru tubumvishe ko hari amategeko abihana. Urubyiruko usanga banga kuvunika bakikundira akaryoshye, abagabo nabo usanga bamwe batiza umurindi uburaya kuko usanga aribo bajyayo, badufashe turwanye iki kintu.”
Ubu bukangurambaga barimo bukaba bwari bumaze iminsi itanu, ku munsi wa mbere bahuye n’abangavu basaga 100 batewe inda batarageza ku myaka 18, banahura n’ababyeyi babo. Bahuye kandi n’abakora umwuga w’uburaya muri aka karere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi mu nzego zibanze kuva ku Karere kugeza ku Mudugudu, abanyamadini, inzego z’umutekano n’ibindi byiciro bitandukanye.
Iri tegeko risobanura ko inda irengeje ibyumweru 22 idakurwamo , ushaka iyi serivisi yegera muganga ubishinzwe mbere y’ibi byumweru.
Bitandukanye no hambere, ubu nta cyemezo cy’urukiko gisabwa ngo usaba iyi serivisi abone kuyihabwa , yuzuza urupapuro rwabigenewe maze muganga akabimukorera.
Ugiye gusaba iriya serivisi ayisabira agomba kuyishyura ariko uwafashwe ku ngufu we yishyurirwa na Leta.
Gukuramo inda ni icyaha mu Rwanda ariko Leta yashyizeho inzira itunganye yo guhabwa iyi serivisi mu gihe utwite cyangwa ucyeka ko wasamye mu buryo bwavuzwe hejuru bwemewe n’amategeko.
AMAFOTO: @NDEKEZI JOHNSON
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW