Kigali : Abakora imirimo itanditse bagiye guhabwa amahugurwa abafasha kwiteza imbere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bufatanyije n’Ikigo Good Link Solution Ltd burateganya guhugura abakora imirimo itanditse bigishwa uburyo bakwiteza imbere ari nako bizigama muri Ejo Heza.

Abakora imirimo itanditse bagiye guhugurwa banahurizwe muri gahunda yo kwizigamira ya Ejo Heza.

Ibi ni bimwe mu byo Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bako baganiriye mu nama mpuzabikorwa y’Akarere yo kuwa 14 Nzeri 2021.

Usibye kuba mu basanzwe bakora mu mirimo itanditse bazahugurwa ndetse bakandikwa muri Ejo Heza, hazanakorwa ibarura rya bo hagamijwe kubahuriza hamwe kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.

Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ishoramari na serivisi z’imari mu Karere ka Nyarugenge, , Niyonzima Jean-Damascène, yabwiye UMUSEKE ,ko kuba abakora muri iyo mirimo bagiye guhugurwa bizafasha kuziba icyuho cyagagaraga .

Yagize ati “Icyuho gihari ni uko amafaranga bakoreye mu bakora muri iyo mirimo bashoboraga kuba bayakorera ariko bakayarira uwo munsi, ntibiteganyirize batekereza ngo ese ejo ni ntakora nzabaho nte? ugasanga bateye ikibazo igihugu ari bo ba bandi usanga bari mu muhanda cyangwa ugasanga nta myitwarire myiza bafite. Amafaranga bafashe ugasanga bayanywereye kuko baba batizigamye cyangwa se ngo babe bafite ababagira inama n’urwego rubavugira.”

Umuyobozi wa Good Link Solution Ltd, Bimenyimana Frank Slyvere , yavuze ko aya mahugurwa azafasha mu bakora imirimo itanditse mu guhindura imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye n’iyo mirimo kandi umukozi akishimira akazi akora.

Yagize ati “Turaharanira ko umukozi ukora mu rwego rw’imiririmo iciriritse yishimira akazi akora, akagakunda ,akagakora kinyamwuga, akisanzura mu nyungu zako ndetse bakagera kuiterambere rikomoka mu byo bakora.”

Yakomeje ati “ Ikindi ni ugufasha abakoresha mu micungire y’abakozi bo mu rweego rw’imirimo iciriritse.”

- Advertisement -

Bimenyimana yavuze ko aya mahugurwa azarushaho gufasha abakora muri iyi mirimo kwizigamira by’igihe kirekire ,kugira ubwishingizi bw’ubuzima , gukoresha ibigo by’imari ndetse no kubona ibyangombwa by’akazi bakora.

Usibye kuba hazahugurwa abakora imirimo itanditse mu Karere ka Nyarugenge, mu Karere ka Kamonyi naho ni hamwe mu bakora muri iyo mirimo bari gusobanurirwa uburyo bakwiye gukora kinyamwuga .

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kamonyi , kuri ubu uhagarariye Akarere,Tuyizere Thaddee, yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda yo gufasha abakora mu mirimo itanditse ari igisubizo ku iterambere ry’Akarere , kuko izafasha n’abakora ubucuruzi gutanga umusoro.

Yagize ati “Mu by’ukuri gahunda ni nziza kandi n’abantu ntibaba babisobanukiwe kimwe kuba bafiite uko bakorana n’Ikigo Gishinzwe gukusanya imisoro , Rwanda Revenue Authority,bakaba bashaka no gukorana n’abikorera bacu, mu by’ukuri n’inkikiraro kibahuza , uwagira imbogamizi akaba yabitabaza bakamufasha.”

Yakomeje ati “ Hari abacuruzi bavuga ibyo kudecrara , ugasanga ntibabyumva neza.Ni abantu bashobora kudufasha mu gutanga ubwo butumwa kuko bo begereye abaturage kurusha uko Rwanda Revenue Authority. Kandi bashobora kugera mu tugari n’imidugudu..”

Kugeza ubu abakora imirimo itanditse ni bamwe mu bahura n’imbogamizi zitandukanye zo gukora kinyamwuga akazi kabo cyane cyane ko bakora kenshi badafite amasezerano cyangwa no mu kubona ubwishinngizi bikagorana .

Biteganyijwe ko abakora mu mirimo itanditse mu Karere ka Nyarugenge bagomba guhugurwa ndetse bakandikwa muri EJO HEZA bitarenze kuwa 15 Ukwakira 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW