Kimenyi Yves ateruye Miss Muyango, nyuma yo kubyara umuhungu yamuhaye isezerano

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yasezeranyije umukunzi we Muyango Claudine uherutse kwibaruka imfura yabo ko bazamukunda iteka ryose.

Imwe mu mafoto Muyango yashyize hanze, yishimiye kuba mu biganza bya Kimenyi Yves

Ku wa 29 Kanama 2021 nibwo uyu muryango nyuma y’imyaka ibiri bakundana bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Uyu mwana watumye ababyeyi be bagaragaza amarangamutima yabo, akaba yarahise ahabwa izina rya Kimenyi Miguel Yanis.

Abinyujije kuri Instagram, Miss Muyango yashyizeho amafoto yo mu bihe bye atwite, avuga ko azabikumbura.

Ati “Nzakumbura buri bihe nagize ntwite. Kimenyi Yves warakoze cyane Papa KMY ndagukunda.”

Kimenyi Yves yaje kuvuga kuri iyo post, asezeranya umugore we n’umuhungu we kubakunda iteka.

Ati “Warakoze cyane kuzana umuhungu mwiza gutya ndakwishimiye cyane, kandi njyewe na bebe tuzagukunda cyane ndetse Imana yacu ikomeze ibihagararemo neza.”

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo binyuze mu mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -
Kimenyi Yves umuhungu we na Muyango bamwise Kimenyi Miguel Yanis
Kimenyi yasabye Imana gukomeza urukundo akunda Muyango

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW