Masud witezweho gusubiza Rayon Sports mu bihe byiza yaje gutangira akazi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Masud Juma Irambona umutoza mukuru wa Rayon Sports yageze mu Rwanda avuye mu Burundi aho yari amaze iminsi arwaye COVID-19, aje gutangira akazi ko gushaka igikombe cya Shampiyona 2021-2022 no gusubiza Aba-Rayon mu byishimo.

Masud Juma Irambona umutoza mukuru wa Rayon Sports

Saa kumi z’igica munsi ku wa Kabiri nibwo Masud Juma yageze mu Rwanda mbere yo guhita ajya mu kato anagomba gusohokamo kuri uyu wa Gatatu bityo agatangira gahunda y’imyitozo muri Rayon Sports.

Masud Juma yatoje Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017 anayiha igikombe cya Shampiyona, kimwe mu bituma akomeza kwizerwa n’abafana n’abayobozi ba Rayon Sports, bikaba biri mu byo bashingiyeho bamuha akazi ku nshuro ya kabiri.

Rayon Sports ntari mu makipe azasohoka mu mikino nyafurika bitewe n’uko yasoje ku mwanya wa 7 mu mwaka w’imikino 2020-2021.

Mu mwaka mushya w’imikino igomba guhatana ikajya mu mubare w’amakipe ashaka ibikombe.

Iaratangira imyitozo mu mpera z’iki Cyumweru, yiyongera kuri amwe mu makipe arimo Musanze FC na Gorilla FC yamaze gutangira imyitozo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW