Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana “Messengers Singers”, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali nyuma y’uko basohoye indirimbo ‘‘Urahambaye’’, igakundwa na benshi, bazakora igitaramo kuri YouTube.
Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunda kuramya no guhimbaza Imana bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira ababakurikira kuri YouTube.
Ati: “Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekereza ku yindi mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’indirimbo twatangiye gukora muri studio”.
Emile avuga ko ‘‘Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe YouTube.”
Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ irimo amagambo y’isanamutima hari aho baririmba bati ‘‘ Mana ny’irema urahambaye, ntakiriho na kimwe kitagenwe nawe, duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa.”
Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Mucyo Serge.
Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.
Messengers Singers yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo Umusumari, Iyo Avuze, Nyuma ya Byose na Iz’Impamvu yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.
- Advertisement -
Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.
Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.
UMUSEKE.RW