MINALOC yasohoye amabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mabwiriza yashyizeho areba abategura ibirori ibera mu rugo yasabye ababitegura kutarenza saa mbili z’umugoroba(20:00pm) kandi bakaba bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’ibyo birori.

Abategura ibirori mu ngo basabwe kutarenza saa mbili z’umugoroba kandi bakipimisha Covid-19

Ibi bije nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021, yemeje ko ibirori bitegurirwa mu ngo byemewe ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igasabwa gushyiraho amabwiriza abigenga.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Gatabazi Jean Marie Vianney, rigaragaza ibisabwa abategura ibi birori, amasaha biberaho n’uburyo azubahirizwa.

Nk’uko babigaragaje, abategura ibirori bibera mu ngo basabwe kujya bamenyesha mu nyandiko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari bizabaramo, gusa ngo bashobora kubimumunyesha bakoresheje email cyangwa WhatsApp. Bibukijwe ko muri ubu busabe bagomba gusobanura ubwoko bw’ibirori, igihe ibirori bizatangiriraho bikanarangiriraho ndetse n’umubare w’abazitabira.

Ikindi  basabwe ni ugushyiraho uburyo bwo gukara intoki n’isabune n’amazi meza cyangwa se bakaba bafite umuti wica udukoko. Hagomba kubaho gukangurira abitabiriye ibirori gusigamo intera ndetse no kwambara agapfukamunwa igihe cyose batarimo banywa cyangwa kurya.

Abitabira ibirori bibera mu ngo basabwe kandi ko bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 kugirango ikirori bitabiriye kibe.

Abategura n’abitabira ibirori bibera mu ngo  basabwe kuzirikana ko bitazajya birenza saa mbiri z’ijoro (20:00pm). Gusa ababikorera mu turere dufite ubwandu bukiri hejuru ari two Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare amasaha yo kuba basoje ibirori bibera mu ngo ni saa kumi n’ebyiri (18:00pm).

Mu rwego rwo kugenzura uburyo aya mabwiriza yubahirizwa, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zizajya zikurikirana uburyo abateguye ibi birori bubahiriza aya mabwiriza abigenga.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye gusaba Abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ifungura rya bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe rije nyuma y’uko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kugenda bugabanuka ndetse n’abantu bagakingirwa.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abantu barenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 barimo abarenga miliyoni imwe n’igice bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye.

Mu gihugu hose 21% muri miliyoni 7.8 ziteganyijwe guhabwa urukingo bamaze gukingirwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW