Minisitiri w’Uburusiya ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yapfuye akiza ubuzima bw’umuntu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri Yevgeny Zinichev yapfiriye mu bikorwa by’imyitozo ijyanye no gutabara abari mu kaga.

Yevgeny Zinichev yapfuye asimbukiye mu mazi ngo akize ubuzima bwa kameramani

Minisiteri yayoboraga yatangaje ko Zinichev w’imyaka 55 yaguye muri Norilsk agerageza gukiza ubuzima bw’umuntu wari mu kaga.

Umuntu ufata amashusho yanyereye ku gasongero k’ingugu ari mu kazi ko gutanga ikiganiro nk’uko byatangajwe na Margarita Simonyan, Umuyobozi wa Televiziyo yitwa RT ikorera mu Burusiya.

Ati “Bombi (Minisitiri) na kameramani bari ku gasongero k’umusozi. Kameramani yanyereye, agwa mu mazi.”

Yakomeje agira ati “Zinichev yihutiye gutabara uwaguye mu mazi, yikubita ku ibuye risongoye ahita apfa.”

Kameramani wamenyekanye ku mazina ya Alexander Melnik, w’imyaka 63 na we yapfuye.

Zinichev yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi mu 2018, ubuzima bwe bw’akazi yabumaze akora ibijyanye n’umutekano.

Amakuru avuga ko yari inshuti magara ya Perezida Vladimir Putin.

- Advertisement -

Uyu mugabo wabaye mu rwego rw’ubutasi rw’Uburusiya rwa KGB mu mwaka wa 2016 yafatwaga nka nomero ya kabiri mu bijyanye n’inzego z’umutekano mu gihugu.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida mu Burusiya rivuga ko Putin yabanye igihe kirekire mu kazi na Zinichev, ndetse Umuvugizi we Dmitry Peskov yavuze ko yatakaje umuntu w’ingenzi.

Yevgeny Zinichev yari inshuti magara ya Perezida Vladimir Putin

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW